in ,

Umuherwe wifuza kugura ikipe ya Arsenal yatangaje icyifuzo gikomeye gishobora gushyira Arsene Wenger mu kaga gakomeye(reba hano)

Umuherwe wa mbere muri Afurika ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Aliko Dangote umaranye igihe kirekire icyifuzo cyo kugura ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yatangaje amagambo akomeye ku mutoza w’iyi kipe aho yavuze ko ikintu cya mbere yakora aramutse ayiguze ari ukwirukana umutoza Arsene Wenger agashyiraho abandi bifuza uyu mwanya w’ubutoza.

Umuherwe Aliko Dangote.

Nk’uko tubikesha ESPN ngo nu kiganiro uyu muherwe w’imyaka 60 yagiranye n’ikinyamakuru Bloomberg yatangaje ko mu byo ashyize imbere naramuka aguze iyi kipe ari uguhindura umutoza.Yagize ati:”The first thing I would change is the coach,”He has done a good job, but someone else should also try his luck.” Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”Ikintu cya mbere nahindura ni umutoza.Yego yakoze byinshi byiza gusa hari abandi bakeneye kugerageza amahirwe.” Uyu muherwe usanzwe ufana Arsenal akaba akomeza avuga ko aramutse ayiguze yayigira igihangange mu ruhando rw’amakipe akomeye i Burayi ndetse ngo yifuza ko yakongera gutwara ibikombe byinshi birimo no kwegukana igikombe cya UEFA Champions League.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Inkuru ishyushye- Ikipe ya Manchester United yamaze kunoza umugambi wo gutwara Arsenal umukinnyi ukomeye(isomere)

Isomere amagambo The Ben yatangaje agisesekara I Kigali yakoze ku mitima ya benshi