Connect with us

Izindi nkuru

Umuherwe Bill Gates yaburiye abatuye isi ko mu minsi iri imbere hari ikindi cyorezo gishobora kuzahaza isi kurusha Covid-19

Published

on

Umuherwe  Bill Gates, yongeye kuburira isi ko mu minsi iri imbere hashobora kuza ikindi cyorezo gishobora kuzahaza isi kurusha Covid-19. Bill Gates yavuze ko iki icyorezo gishobora kuza cyazaterwa ahanini, n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’iterabwoba rishingiye ahanini ku gukoresha za virusi karemano zo muri Laboratwari(Bio-terrorism) bidakunze kuvugwaho kandi bihangayikishije. Ibi Bill Gates, yabitangaje ubwo yaganiraga na Derek Muller, ufite umuyoboro wa Youtube “Veritasium” ubwo yamubazaga niba hari ikindi cyorezo gishobora gutera Isi.

Image result for bill gates

Bill Gates

Bill Gates yagize ati “Icya mbere ni ihindagurika ry’ikirere. Buri mwaka abapfa bashobora kuziyongera kuruta abo twagiye tugira muri iki cyorezo. Hari kandi n’iterabwoba rishingiye kuri virusi karemano(Bio-terrorism). Umuntu ushaka guteza ibyago azarema virusi kandi ibyo bivuze ikiguzi, amahirwe yo guhangana nabyo arenze cyane ibyorezo kamere nk’ibi turimo uyu munsi”.

Haribazwa niba koko iki cyorezo Bill Gates yavuze gishobora kuba mu gihe runaka ariko ahanini bakabiha amahirwe menshi bitewe n’uko uyu mugabo w’imyaka 65 muri 2015 yari yaburiye abantu ko hashobora kuzaza icyorezo kigahitana ababarirwa mu mamiliyoni kandi nyuma y’imyaka itanu hahise hagaragara Covid-19.

 

Leave your vote

Comments

0 comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar