in ,

Umuhanzikazi Tonzi yaturitse amarira bitewe n’amagambo adasanzwe Aline Gahongayire yamuvuzeho

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine [Tonzi] yaraye yegukanye  ibihembo byihariye birimo kugirwa Nyampinga w’abaririmbyi b’abagore mu cyiciro cy’izihimbaza Imana ku bw’ibikorwa bye no kwitangira bagenzi be,amagambo yabwiwe na mugenzi we bafatanya uyu mwuga yamuteye guturika ararira mu maso y’imbaga.

All In One Gospel Ladies Photo: IGIHE\

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, Tonzi na bagenzi be icumi barimo abagore n’abakobwa baririmba indirimbo zihimbaza Imana baraye bamuritse bwa mbere CD ibumbiyeho indirimbo zigezweho z’abagize ihuriro ‘All In One Gospel Ladies’.

All In One Gospel Ladies’ ihurije hamwe abahanzi barimo Diana Kamugisha, Pastor Jackie Mugabo, Pastor Rose, Tonzi, Phanny, Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire, Rachel, Assumpta , Karen ndetse na Aline.

Nk’uko IGIHE dukesha iyi nkuru gikomeza kibitangaza Aline  Gahongayire usanzwe ari inshuti magara ya Tonzi yavuze ko ibyo mugenzi we yakoze bitajya bitekerezwa na bose. Yanavuze ko iri huriro ryageneye Tonzi ikamba rya Nyampinga wa Gospel nk’umugore witanga mu buryo burenze ahihibikanira ko abagore bakora umuziki bazamuka.

Image result for Aline gahongayire
Aline Gahongayire

Yagize ati “….ikibabaje ni uko twibagiwe ikamba ryacu, twaribuze. Nk’uko batora Nyampinga w’igihugu natwe turamwimitse nka Nyampinga wa Gospel. Nubwo ibi twabifatanyije kubitegura ariko navuga ko 80% ari imbaraga za Tonzi. Ni igifaru, iyo umufite uba ufite byose………………Ntawe ndiza, nta n’uwo nkorera ariko sinahageze kare, Tonzi turagukunda n’andi marira warize Imana iyaguhoze……Mwa bantu mwe ntabwo tubasaba amafaranga, Imana yaraduhaye…] Reka mbasabe mutwemere, mutwubahe, mutwubahishe tuzagera kure……[]Aba bashumba uko bamufasheho, ijuru riramushyigikiye, Alpha [umugabo wa Tonzi] nubwo udahari Imana yaraguhaye ni ukuri. Imana iguhe umugishe.”

”

Tonzi Photo:IGIHE

Aya magambo niyo yateye Tonzi ibyishimo bimurenga maze  araturika ararira ariko mbere yuko arira Aline yongeye ati”Aline ati “Twese nka Gospel Ladies twahisemo ko tugomba kuguhemba, ibi twari twabiteguye. Turakwishyurira icyumba muri Convention Center ariko ugende uryame nushaka ujyane na Alpha. Kwa kundi ujya uduha swing[udushimisha] natwe turazigusubije mu izina rya Yesu.””

.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore imyifatire y’umugore mubi ku isi yatangaje abatari bacye kuri internet

Heaven by Bob Deol ft Jay Polly