in ,

Umuhanzikazi Reponse yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘MY NUMBER ONE’

IRAFASHA Sandrine uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Reponse, uyu akaba ari numwe mu bahanzikazi nyarwanda bagitangira muzika yabo, kuri uyu munsi yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘MY NUMBER ONE’ iyi ikaba ari nayo ndirimbo ye ya mbere ashyize ahagaragara nkuko yabitangarije YEGOB.

Umuhanzikazi Reponse

Mu kiganiro YEGOB yagiranye na Reponse yatuganirije ku bijyanye na muzika ye ndetse anavuga kuri aya mashusho y’indirimbo ye nshya yamaze kujya ahagaragara. Mu magambo ye bwite, Reponse yagize ati:” Nibyo koko ndi umuhanzikazi mushya nkaba mfite gahunda yo kugira umusanzu ntanga nanjye mu muziki nyarwanda kugirango ukomeze kugira ishusho nziza”.

Umuhanzikazi Reponse

Abajijwe ku bijyanye n’iyi ndirimbo ye nshya ‘MY NUMBER ONE’, Reponse yagize ati:“Iyi ndirimbo ‘MY NUMBER ONE’ niyo natangiriyeho umuziki wanjye ndetse ubu n’amashusho yayo yamaze kujya hanze, nkaba nsaba abafana banjye gukomeza kuyareba no kunshyigikira kuko hari byinshi mbahishiye kandi nizeye neza ko bizabashimisha”.

Umuhanzikazi Reponse
Umuhanzikazi Reponse
Umuhanzikazi Reponse
Umuhanzikazi Reponse

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo ‘MY NUMBER ONE’ ya Reponse muri telefoni yawe cyangwa mudasobwa yawe

https://youtu.be/eRWbNbD-5wI

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

My Number 1 by Reponse

Ibyo Supersexy yakoreye mu gitanda byateye abasore bamwe bamusaba kuryamana nawe (+Video)