Imyidagaduro
Umuhanzikazi nyarwanda yasabye #Sugira ko yamutera inda nyuma yuko ahesheje #intsinzi #Amavubi

Ku munsi w’ejo nibwo habaye umukino wahuje ikipe y’igihugu y’U Rwanda, Amavubi, n’ikipe ya Togo. Ni umukino warangiye ikipe y’U Rwanda itsinze iya Togo ibitego 3 kuri 2. Igitego cy’intsinzi cyatumye Amavubi akomeza muri 1/4 cy’irangiza mu mikino ya CHAN 2020 cyatsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest wagiye mu kibuga asimbuye Nshuti Savio. Abafana b’Amavubi n’abanyarwanda muri rusange bacitse ururondogoro ndetse hari n’abasazwe n’akanyamuneza biroha mu mihanda nkuko twabibabwiye mu nkuru iheruka. Umuhanzikazi Noella Izere abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yisabiye Sugira Ernest ko yamutera inda agendeye ku byishimo yamuhaye atsinda igitego kiraje neza abanyarwanda. Ibi Noella yabivuze nyuma yuko Sugira yari amaze gutangaza amagambo abinyujije kuri twitter ye. Amagambo Sugira yatangaje yari yiganjemo cyane gushima Imana.
Abinyujije kuri twitter, Sugira Ernest yagize ati: “Job well done# ThankyouLORD unto the next one”.
Job well done 🇷🇼# ThankyouLORD🙏unto the next one ✌️ pic.twitter.com/VEx9x4tF5q
— SUGIRA Ernest🇷🇼 (@sugira_ernest) January 26, 2021
Sugira Ernest amaze gutangaza aya magambo, umuhanzikazi Noella Izere yahise amusaba ko yazamutera inda.
”
Basi uzantere inda😭❤😂🏃♀️
— Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021
Noella Izere ni umwe mu bahanzikazi bakizamuka hano mu Rwanda ndetse akaba ari n’umuvandimwe wa Liza Kamikazi, umwe mu bahanzi nyarwanda wamamaye akanakundwa mu mwaka wa 2010.
-
Imyidagaduro7 hours ago
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Ndimbati yambitse impeta Shaddyboo ubwo bari muri studio za RBA (amafoto)
-
Imyidagaduro5 hours ago
Kimenyi Yves yateye ivi asaba Miss Uwase Muyango ko yazamubera umugore (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.
-
Izindi nkuru2 days ago
Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane
-
Izindi nkuru1 day ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
Imyidagaduro2 days ago
Umuhanzi Platini biravugwa ko agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.
-
inyigisho6 hours ago
Dore ibintu bibabaza abagore bikabatera kwibaza ukuntu babaye amasugi kandi bafite abagabo.