in

Umuhanzikazi Fifi Rox washyize ahagaragara indirimbo ye nshya ‘KI BOSS’ yavuze ko agiye gutangira gukora amashusho y’indirimbo ze mu gihe cya vuba

Yitwa IRADUKUNDA INGABIRE Roselyne Fifi akaba amenyerewe ku mazina y’ubuhanzi Fifi Rox uyu akaba ari umuhanzikazi mushya winjiye mu muziki muri Nyakanga umwaka ushize wa 2018. Fifi Rox wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Come Back, Umwarikazi (yakoranye n’umuhanzikazi Queen Rapper) ndetse n’izindi kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara indi ndirimbo ye nshya yise KI BOSS. Iyi ikaba ari indirimbo ye ya 6 nkuko uyu muhanzikazi yabitangarije YEGOB.

Mu kiganiro Fifi Rox yagiranye na YEGOB yadutangarije ko iyi ndirimbo Ki Boss ari indirimbo yakoze ashaka kumvikanisha cya gihe umuntu aba yumva ari umukire ariko atariko biri mbese ari kwa kwiyemera cyangwa kwa kwihagararaho kw’abantu kugirango bagaragare nk’abafite amafaranga ariko ataribyo. Fifi Rox yagize ati: ‘Boss ubundi bisanzwe bimenyerewe ko ari umuntu ufite amafaranga, iyo umuntu avuze ngo uyu ni boss biba bishatse kuvuga ko afite amafaranga. Ki Boss rero bishatse kuvuga wa muntu wiyita ko afite amafaranga ariko ntayo. Nka cyagihe umusore asohokana inkumi mu kabari ukabona ntabwo arimo kuyigurira icyo kunywa kandi yayizanye ayibwira ko ari boss (ko afite amafaranga). Iyi ndirimbo iravuga kuri bene abo bano biyita ba Ki Boss’.

Umuhanzikazi Fifi Rox

Fifi Rox yakomeje agira ati: “Abafana banjye ndimo ndabateganyiriza ibintu byinshi cyane kandi byiza nizeye ko bizabashimisha. Kuri ubu icyo naba mbabwiye nuko ngiye gutangira gukora amashusho (videos) y’indirimbo zanjye, bari basanzwe bamenyereye ko mbaha amajwi (audios) gusa ariko mu minsi iri imbere bazatangira no kubona amashusho y’indirimbo zanjye kandi nizeye ko bazayakira neza”.

Umuhanzikazi Fifi Rox

“Icyo nasaba abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ugukomeza kunshyigikira no gukomeza gushyigikira hip hop nyarwanda muri rusange by’umwihariko ndabasaba kumva ndetse bakanasangiza inshuti zabo iyi ndirimbo yanjye nshya ‘Ki Boss’ ikindi nabasaba ni uko uwaba afite ubushobozi ubwaribwo bwose yampa kugirango umuziki wanjye utere imbere ntakibazo rwose yamfasha”. – Umuhanzikazi Fifi Rox

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba amafoto agaragaza ubwiza bw’umukobwa uri mu rukundo n’umuhanzi Yverry

Umusore ucuranga indirimbo za karahanyuze akarusha abazihimbye twamusuye iwe mu rugo (KURIKIRA IKIGANIRO TWAGIRANYE)