in

Umuhanzikazi Card B yashishikarije abakobwa kuzaha abasore impano y’ibyatsi kuri Saint Valentin.

Umuhanzikazi Card B yatunguye abamukurikira kuri Twitter ubwo yabwiraga abakobwa ko bashobora kuzaha abasore impano y’ibyatsi ku munsi w’abakundana uzaba kuri 14 Gashyantare 2021.

Cardi B ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga aganira n’abafana be akababwira byinshi, mu ijoro ryakeye akoresheje urukuta rwe rwa Twitter yaganirije abantu ku munsi wa St.Valentin wahariwe abakundana anagira inama abakobwa bafite abakunzi.

Yagize ati ”Yego koko abasore n’abagabo bakwiriye guhabwa impano ku munsi wa St.Valentin si ngombwa ko abakobwa baba aribo bahabwa impano gusa kuko n’abasore nabo barabikwiye n’ubwo twamenyereye ko abakobwa aribo bazihabwa. Kuri mwebwe bakobwa mufite abakunzi mwitondere impano muha abasore banyu. Niba umusore aguhaye impano y’indabo kuri St.Valentin nawe uzamuhe impano y’ibyatsi kuko umusore agomba guhabwa impano iciriritse cyane ugereranije n’iyo yahaye umukobwa”.

Ibi Cardi B akimara kubivuga ntibyakiriwe neza n’abasore bakoresha imbuga nkoranyambaga dore ko hari bamwe bamubwiraga ko ari kubapobya abandi nabo bati abakobwa n’ubundi musanzwe mugira ubugugu. Nyamara ku ruhande rw’abakobwa bishimiye inama Cardi B yabagiriye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibi bintu 20 nubikorana n’umukunzi wawe bizabafasha kuryoherwa n’urukundo kandi muhore mwishimanye.

Umusore yanizwe n’ibiryo kubera inkumi y’ikizungerezi, nyamara agiye kwambika impeta umukunzi we.