in

Umuhanzikazi Alicia Keys yashimagije Diamond Platnumz mu buryo bukomeye.

Alicia Keys umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki ku isi yatatse Diamond Platnumz baherutse gukorana indirimbo yitwa ‘Watsed Energy’ yasohotse kuri album uyu muhanzikazi aherutse gusohora yitiriye izina rye Alicia.

Mu kwezi kwa munani kw’uyu mwaka wa 2020 ubwo Alicia Keys yasohoraga album nshya byatunguye abantu benshi kubona Diamond Platnumz ariho by’umwihariko abanyafurika. Abafana ba Diamond nabo byarabashimishije kuko berekenaga amarangamutima yabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ijoro ryakeye Alicia Keys yagiranye ikiganiro cyirambuye n’ikinyamakuru kitwa The Shaderoom, kivuga kuri album aherutse kumurika. Muri iki kiganiro ni naho yahereye ashimagiza Diamond Platnumz anamushimira uruhare yagize mu kumufasha gukora indirimbo nziza nka ‘Wasted Energy’.
Alicia Keys yatangaje ko ubwa mbere abona Diamond Platnumz yamuboneye mu ndirimbo yakoranye na NeYo hanyuma y’ibyo yongera kubona indi ndirimbo uyu musore yakoranye na Omarion yise ‘African Beauty’, aho ngo niho yaboneye ubuhanga ndetse n’umwihariko wa Diamond Platnumz.

Yakomeje avuga ko akimara kubona uburyo Diamond afite umwihariko we wo kuririmba yahise yifuza ko bakorana indirimbo. Alicia Keys yakomeje avuga ko yatunguwe no kubona imibyinire inogeye amaso ya Diamond ndetse kandi ko yanejejwe n’uburyo uyu musore atamuruhije ubwo bari muri studio batunganya indirimbo Wasted Energy.

Yasoje ikiganiro ashimira byimazeyo Diamond Platnumz anabwira abafana be ko ateganya kongera gukorana indirimbo n’uyu muhanzi mu minsi ya vuba. Kuba Diamond Platnumz yaragiye kuri album ya Alicia Keys byatumye ahita aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Africa wagiye kuri album y’umunyamerika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore akamaro gakomeye kunywa imvange ya tangawizi, indumu n’inanasi bigira ku mubiri w’umuntu.

Ubwiza n’uburanga bya Knowless byatumye umufana we amubaza ikibazo cy’amatsiko.