in

Umuhanzi Seyn akomeje gufungukirwa n’amarembo mu muziki nyarwanda nyuma yo kubona ubujyanama muri Incredible Records

Yitwa Rurangwa Hussein akaba amenyerewe cyane ku izina rya ‘Seyn’ ari naryo akorera mu buhanzi bwe. Uyu musore uherutse gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri Incredible Records iyoborwa na Bagenzi Bernard akomeje kugenda atangarirwa na benshi kubera impano ye. Indirimbo ‘Rewind’, ‘Beautiful’ n’izindi Seyn yakoze ziri mu ndirimbo zikomeje kugenda zifasha benshi cyane cyane urubyiruko dore ko ari nabo biganje cyane mu bijyanye no gukurikirana imyidagaduro n’umuziki nyarwanda muri rusange.

Seyn

Nkuko umwe mu bafana ba Seyn yabidutangarije yavuze ko impamvu nyamukuru akunda ibihangano by’uyu muhanzi ari uko byiganjemo inyigisho zitandukanye zimufasha mu buzima busanzwe ndetse zikanamugira inama muri sosiyete abamo. Ati: “nkimara kumva indirimbo za Seyn numvise harimo ubutumwa bwiza bw’ingirakamaro bwamfashije mu buzima bwanjye. Seyn ni umuhanga pe! ni umwe mu bahanzi b’abahanga U Rwanda rufite. Indirimbo ze ziramfasha cyane, icyo namubwira ni ugukomeza gukora cyane atugezaho umuziki mwiza”.

Seyn (iburyo) ari kumwe na Bagenzi Bernard, umujyanama we mushya

Tubibutse ko Seyn yakoze indirimbo eshatu mbere yuko abona ubujyanama bwa Bagenzi Bernard (incredible records) zirimo iyitwa ‘Uri Igitangaza’. Seyn nyuma yo kubona ubujyanama muri Incredible Records (Mu Ukwakira 2018) yatangaje ko guhera ubwo yizeye ko agiye gufungikirwa n’amarembo mu muziki nyarwanda maze impano ye ikaguka; ibi bidahabanye nuko umuziki we umeze ubu kuko indirimbo ze zikomeje kunyura imitima ya benshi no gukoreshwa henshi bitewe n’ubutumwa zitanga.

Zimwe mu ndirimbo za Seyn:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Komera by Clarisse Karasira

Igitego cya Sarpong cyatigishije stade yose, abareyo bajya mu bicu babyina intsinzi