in ,

Umuhanzi Ostrich Rumasha yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Igitero cy’Amateka’ – YUMVE

Umuhanzi Ostrich Rumasha umaze kumenyerwa cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye cyane cyane zirimo ubutumwa bamwe bakunze kugenda bavuga ko bubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Igitero cy’Amateka’.

Umuhanzi Ostrich Rumasha
Umuhanzi Ostrich Rumasha

Mu kiganiro YEGOB yagiranye n’umuhanzi Ostrich Rumasha yagize ibyo adutangariza kuri iyi ndirimbo ye ndetse na gahunda ye ya muzika iri imbere dore ko arimo no gutegura umuzigo (mixtape) azageza ku bafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda mu gihe cya vuba. Mu magambo ye bwite, Ostrich Rumasha yagize ati: ” Nshimishijwe cyane nuko abafana banjye bakiriye iyi ndirimbo yanjye nshya ‘Igitero cy’Amateka’. Ni indirimbo nahimbye nshaka gushimisha abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange kandi mbahishiye byinshi mu gihe kizaza birimo cyane cyane mixtape yanjye yitwa ‘Zahabu mu kimoteri’ nzabagezaho vuba”.

Umuhanzi Ostrich Rumasha
Umuhanzi Ostrich Rumasha

Ibyo nasaba abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ugukomeza kunshyigikira bakomeza kumva no kureba ibihangano byanjye ndetse banabisangira n’inshuti zabo ku mbuga nkoranyambaga kuko hari byinshi mbahishiye kandi nizeye ko bizabashimisha – Umuhanzi Ostrich Rumasha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Methuselah yashyize hanze indirimbo ‘Laila umwana wani’ ikoze mu njyana nyarwanda – YUMVE

Nyuma yo gukora indirimbo ya Rayon Sport yakunzwe na benshi, Denys afatanyije na chorale Saint Paul bakoze indi ndirimbo idasanzwe