in ,

Umuhanzi Nyarwanda nyuma yo guhemukirwa yakuyemo imyenda yishyira ku karubanda ntacyo yikanga

Hit ni Hit :

hgaamakl

Umuhanzi Nyarwanda mwamenye mu ndirimbo z’urukundo zitandukanye nka Deep in Love,Akaramata na Romantic Girl utibagiwe n’iheruka yise “Heaven” yaririmbye afatanyije na Jay Polly kuri ubu ararira ayo kwarika avuga ko yishyuye  Producer Gilbert uzwi nka The Benjamin amafaranga asaga ibihumbi 300 by’amanyarwanda kugira amutunganyirize amashusho y’indirimbo ye “Deep In Love “gusa ngo igihe kigeze uyu Producer avunira agati mu ryinyo aricecekera,mu bibazo nk’ibyo ntabwo BOB byamubujije gukuramo ishati n’ipantalon maze arawuceka  .

8feda37d-d575-49fe-9b76-17e96406dd6e-1

BOB aganira na YegoB.Rw yadutangarije ko uyu Gilbert yamuzirikiye ku katsi ndetse ngo umunsi wo gufata amashusho yakuyeho Telefone ku buryo na nubu ntacyo aramubwira nubwo bimeze gutyo ariko kandi  Bob we ntaryamye ku buryo mu kwezi kwa Mutarama  2017 ngo azaba ashyize hanze indirimbo y’abakundana yise “Malayika wanjye” ndetse we ahamya ko izaba imwe muzo abakundana bazacinyamo akadiho ku italiki ya 14/02/2017.

 

https://www.instagram.com/p/BOrW4nchRRt/?taken-by=bob.deol.official&hl=en

Bob ufite iyi mishinga yose kandi uvuga ko kuba yaratengushywe na The benjamin bitamuciye intege muri Music ahubwo ngo byamwongereye ingufu cyane ko we ubwe yivugira ko ashaka gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga yongeye gutangaza abakunzi b’imyidagaduro muri Video ubwe yishyiriye hanze yambaye umwenda w’imbere gusa ari kubyina imwe mu ndirimbo ze

Kanda hano urebe iyo Video

YegoB.rw imubajije impamvu yabyo ndetse niba atabibona nko kwiyandavuza yasubizanyije ingoga agira ati”Buri gihe uko umwaka utashye nkora agashya,urugero umwaka ushize nabyiniye inshuti zanjye indirimbo zose mfite kuri ubu nateganyije kuririmba ngaragaza imiterere y’umubiri wanjye gusa ntabwo nigeze mbikora ngo menyekane kandi ntanubwo ari ukwiyandavuza kuko ntagice cy’umubiri wanjye cy’ibanga kigaragara na gito”

https://www.youtube.com/watch?v=n1tPiTtU7Xo

 

 

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urarangiye by Martin Promoter Ft All Stars

Irebere hano uburyo Miss Keza Joannah na Flora bawuceka nyuma yo gufata ku gasembuye(Video)