in ,

Umuhanzi Meddy yatangaje umunsi w’amahirwe umusore akwiriye kubarizaho umukobwa izina (inkuru irambuye)

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy yatangaje ko taliki 01/08 buri mwaka ari yo taliki yonyine y’amahirwe umusore akwiriye kubaza umukobwa izina mu rwego rwo kumutereta.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yagize ati:”Tariki 01/08 ni bwo wambwiye akazina kawee(…),abahungu bari single rero uyu ni umunsi w’amahirwe wo kubaza izina”.

Meddy
Aya niyo magambo Meddy yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram

Meddy yakomeje asaba abakobwa ko na bo uwo bazajya bahura na we kuri iyi tariki bazajya bamubwira amazina yabo. Uyu musore asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse bikaba bitaganyijwe ko azaba ari mu Rwanda mu mpera zuku kwezi kwa Kanama aho ateganyije gutaramira abanyarwanda taliki ya 02 Nzeli 2017.

Source: inyarwanda.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Paris Saint Germain ikuye ku cyavu Neymar Jr ituma aza imbere ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ku rutonde rw’abakinnyi…..

Exclusive: Nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya PSG Neymar yatangaje ikipe azerekezamo nava mu bufaransa