in

Umuhanzi Kanye West yasutse amarira imbere y’imbaga abantu barumirwa.

Umuhanzi w’umuraperi Kanye West yasutse amarira imbere y’imbaga bitera amarangamutima abafana be ubwo yabagezagaho imbwirwaruhame ye, Mujyi wa Charleston muri Leta ya South Carolina.


Uyu mugabo wa Kim Kardashian yatewe agahinda n’uko ababyeyi be bashakaga gukuramo inda ye ataravuka,maze abivugana amarira menshi ndetse ahamya ko kuri ubu ntawari kuba azi Kanye West kuko aba yarapfuye ataravuka.

Ati “Hari igihe ubu muba mutabona Kanye West Mama wanjye yarantabaye, papa yashakaga ko inda yanjye ivamo.”Yakomeje agira ati “ Nanjye nari ngiye kwica umwana w’umukobwa wanjye. N’ubwo umugore wanjye Kim Kardashian ashobora gushaka ko dutandukana nyuma y’iyi mbwirwaruhame, yabyaye umukobwa wanjye North n’ubwo njye ntabishakaga.”

N’ubwo Kanye West yavuze ko gukuramo inda bikwiriye kuguma mu mategeko ya Amerika, yavuze ko nibura hagomba gushyirwaho ubufasha bwihariye ku bagore babyaye. Ati “Nibura buri wese ufite umwana agahabwa miliyoni y’amadorali” nubwo atavuze aho ayo mafaranga azajya aturuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi yongeye kwandika amateka akomeye mu isi ya Ruhago.

Knowless yavuze ku ndirimbo nshya agiye gushyira hanze