in

Umuhanzi Harmonize yatawe muri yombi kubera impamvu ikomeye

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wo muri Tanzaniya, uzwi ku izina rya Harmonize yatawe muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kileleshwa muri Kenya ashinjwa ko yaririmbye igihe gito ubwo yari mu bitaramo yakoreraga muri iki gihugu ndetse akaba yari afite ibitaramo byinshi muri iki gihugu byose ntabijyemo.

Melamani Limited, promoteri yazanye Harmonize muri Kenya mu bitaramo byinshi ntabwo yishimiye imikorere ye muri iki gihugu maze ahitamo kubimenyesha abapolisi.Ubuyobozi buvuga ko uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Bongo yasibye ibitaramo byinshi nubwo yari yamaze kwishyurwa amafaranga menshi.

Ku wa gatandatu, Harmonize yagombaga gutaramira ahantu hatandukanye harimo na Kenyatta International Convention Centre (KICC), Captains Lounge, Volume 001, na Cocorico Club n’ahandi ariko ngo ntiyagiyeyo nkuko ibinyamakuru byo muri Kenya byabyanditse.

Kuri Captains Lounge, ngo yagombaga kuririmba isaha 1 nigice ariko aho bivugwa ko yakoze iminota itanu, ikintu kitari cyiza kuri promoteri n’abari bitabiriye iki gitaramo.

Bivugwa ibi bitaramo byari bitaganyijwe tariki 29 na 30 Mata 2022 muri Kenya aho Harmonize ashinjwa kwakira amafaranga y’ibitaramo ariko ntashimishe abantu nk’uko byari byitezwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo utaruzi kuri vitamini B5 irinda umunabi ukabije

Nta kurya iminwa, Mwiseneza Josiane avuze ku bibera muri Miss Rwanda no ku majwi ya Prince Kid ari kumwe na Miss Muheto yagiye hanze(video)