Connect with us

Imyidagaduro

Umuhanzi Gauchi arabara inkuru y’ishyano umukobwa bakundanaga yamukoreye

Published

on

Umuhanzi Gauchi, mu ndirimbo ye nshya yafatanyije na Manzi, abara inkuru y’umukobwa bakundanaga nyuma bakaza kumumutwara, agatungurwa no kubona urupapuro rw’ubutumire rw’uwo mukobwa n’undi musore kandi yari azi ko bakiri kumwe.

Mu ndirimbo nshya yitwa “Baramujyanye” yafatanyije n’undi musore witwa Manzi ndetse bakaba bamaze no kuyikorera amashusho, Gauchi avugamo uburyo umukunzi we witwa Raïssa yamuhemukiye, akisangira undi bagahita banakora ubukwe.

Mu kiganiro twagiranye ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, Gauchi yavuze ko ibyo yaririmbye ari inkuru y’impamo y’ibiherutse kuba, ariko bikaba byarabaye ku musore w’inshuti ye magara.

Avuga ko muri iyi minsi habaho ubuhemu cyane hagati y’abakundana, kandi bikaba bigira ingaruka mu mibereho y’abantu. Asaba abakundana kuba indahemuka, bagakomera ku rukundo n’isezerano baba bafitanye.

https://www.youtube.com/watch?v=EqALU2aopNs

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: