in ,

Umuhanzi Face asize umugani utazibagirana i Kigali (Impamvu )

Umuririmbyi 2Face wakunzwe mu ndirimbo ’Afrika Queen’, kuri ubu uri gukoresha izina rya 2 Baba mu bikorwa byo kwagura muzika ye, ahuriye n’uruva gusenya mu mujyi wa Kigali, nyuma yo gutaramira abantu bagera kuri 50 ubariyemo n’abanyamakuru.

Nyuma y’uko bamwe mu bahanzi nyarwanda bagombaga kuzafasha 2 Face Idibia ku rubyiniro aribo Tom Close na Urban Boys, byageze ku munota wanyuma bagatangaza ko batazitabira icyo gitaramo kubera ko hari ibyo batunvukinyeho n’Umuyobozi wa Entertainment Promoters, Murerwa Belinda wateguye icyo gitaramo.

JPEG - 41.8 kb
Ati “Reka nicare aha ntakwirushya dore muri bacye…..

Benshi bacyetse ko kitacyikabaye, gusa si ko byagenze kuko igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu Gatanu tariki ya 23 Nzeri 2016 muri Serena Hotel. Ni igitaramo kitabiriwe na bantu batagera kuri 50 ubariyemo n’abanyamakuru.

Iki gitaramo byari biteganyijwe ko gitangira ku isaha ya saa 16hoo nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza igitaramo. Ubwo Ikinyamakuru Umuryango.rw twageraga aha gombaga kubera igitaramo ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, twasanze harimo abantu 3 n’uvangavanga umuziki [DJ]. Byageze ku isaha ya saa mbili harimo abanyamakuru gusa. Ku isaha ya saa tatu, nibwo hatangiye kwinjira abantu bagera kuri 20.

JPEG - 186 kb
Abanyamakuru bari ba bucyereye ngo birebera icyo gihangange

Ku isaha ya saa tanu, umuhanzi Jack B [Rugamba Jacques] yageze k’urubyiniro ashyushya abantu mu ndirimbo ze zakunzwe. Gabiro Guitar nawe yaririmbye mbere yuko 2 Face Idibiba ahagera. Igitaramo cyaje gusozwa na 2 Face Idibia wabuze uko agenze akemera akaza gutaramira abo 50.

Andi mafoto menshi:

JPEG - 46.2 kb
Byagezeho 2 Face biramurenga ava ku rubyiniro ajya mu bafana cyane ko kubageraho byari byoroshye
JPEG - 208.5 kb
Mc Tino wari uyoboye iki kirori, ati “Nanjye byanyobeye…..
JPEG - 183.1 kb
Gabiro Guitar [I Bumoso], n’umubyinnyi we bagerageza gushimisha abahari
JPEG - 43.5 kb
2 Face yari kumwe n’ababyinnyi be
JPEG - 24.9 kb
Ati “Ubuse abinyuma muranyunva mu dahari…….
JPEG - 168.3 kb
Intebe zigera kuri 400…..Hari hinjiye abantu batarenga 50
JPEG - 170.5 kb
Bibazaga nimba ari 2 Face idiba wakunzwe muri ’Afrika Queen’ wabonye abafana bagera kuri 50

JPEG - 44.3 kb
Yageragaho agasoma kuri Manyinya

 

Source : umuryango 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bitunguranye umuhanzi The Ben ntabwo akitabiriye Rwanda Day i San Francisco

Menya ibanga ry’imiterere irangaza abasore ya Kate Bashabe (VIDEO+AMOFOTO)