Featured
Umuhanzi Drake yashyize ifoto ya Beyoncé hanze, bitungura abatari bake (yirebe hano)
Umuhanzi w’umuraperi ukomoka muri Canada, Aubrey Drake Graham umenyerewe cyane nka “Drake” yashyize abafana be mu rujijo rukomeye, nyuma yo gushyira hanze ifoto igaragaramo umuhanzikazi Beyonce, umugore wa Jay Z.
Ikinyamakuru Time.com dukesha iyi nkuru kikaba cyatangaje ko ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 06 Nzeri ari bwo uyu muraperi yashyize kuri instagram,ifoto yafatiwe mu nzu ye ,igaragaramo Drake ndetse n’isura ya Beyonce iri Mu ifoto na none imanitse ku rukuta rw’inzu ya Drake.Benshi mu babonye iyi foto bakaba ngo bakomeje kwibaza impamvu Drake yashyize ifoto y’umugore w’abandi mu nzu ye.Gusa abandi bakemeza ko ashobora kuba amukunda dore ko bashingira no ku ndirimbo yitwa “Girls love Beyonce” Drake yigeze gusohora muri 2013, yatumye abatari bake bavuga ko nubwo Beyonce afite umugabo ariko bishoboka ko Drake yaba amufitiye urukundo akabura uko arumuha.
