in

Umugore yihaye gutegura ikirori gihenze araseba

Umugore yasigaye atunguwe nyuma yo gutegura ibirori byo kwizihiza isabukuru yumukobwa we bitarangira nta muntu ubijemo.

Uyu mubyeyi uzwi ku izina rya Breanna Strong kuri TikTok yavuze ko yataye igihe, imbaraga n’amafaranga mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka itatu y’umukobwa we ariko atungurwa kuko abashyitsi batumiwe banze kuza mu birori.

Muri video y’amasegonda 15 yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 6 Ugushyingo, yerekanaga salle irimo ubusa nta bashyitsi bayirimo.

Breanna yavuze ko yifuza ko ibyabaye byose bitabaho kuko umukobwa we, ikibabaje, yicaye wenyine ku isabukuru ye.

Umukobwa muto yagaragaye arya wenyine muri videwo kuko ameza n’intebe nta muntu wari ubirimo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatunguwe no kubona Sheri we ateka amavuta litiro ebyiri

Inkuru ibabaje: umwangavu yapfiriye mu Kivu