in

Umugore yatandukanye n’igipupe bari barashakanye nyuma y’ibyo iki gipupe gikoze bikamushengura umutima 

Meirivone Rocha Moraes ni umugore w’Umunya-Brésil, ufite imyaka 38 y’amavuko. Yashakanye n’igipupe Marcelo ku wa 18 Ukuboza 2021.

Marcelo ni igipupe cyakozwe na nyina wa Meirivone kugira ngo amufashe kuko yahoraga yinuba ko asaziye mu bugaragu kandi ko atazabona umugabo umukwiriye bazajya babyinana.

Nyuma y’igihe gito ubukwe bubabye aba bombi bakiriye umwana wabo wa mbere wahawe izina rya Marcelinho ariko na we yari igipupe.

Ububano w’uyu mugore usanzwe (ikiremwamuntu) n’umugabo we w’igipupe ugiye gushyirwaho akadomo nk’uko inkuru ya 7sur7 ibivuga.

Gusa uyu mugore avuga ko impamvu agiye gutandukana n’uwo bashakanye ari uko yamubeshye akaza kumenya ko afite undi mugore.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ngwinondebe
Ngwinondebe
1 year ago

Abanyamakuru bari aha.

Nta miti yongera ibitsina by’abagabo yemewe kuzongera gucuruzwa mu Rwanda

Ikipe ebyiri zifite akavagari k’amafaranga muri Denmark zikomeje guhanganira umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR FC