Inkuru rusange
Umugore yashyizwe mu baciye uduhigo kubera ubwanwa n’ubwoya bidasanzwe afite – Amafoto

Umunyamiderikazi w’Umwongerezakazi witwa Harnaam Kaur, yashyizwe mu gitabo cy’abaciye uduhigo kizwi nka Guinness World Records, abikesha kuba ari we mugore ufite ubwana burebure kurusha abandi, dore ko ubusanzwe bitanamenyerewe ko abakobwa n’abagore bagira ubwanwa.
Harnaam Kaur w’imyaka 24 y’amavuko, yashyize muri iki gitabo cy’abaciye uduhigo kuri uyu wa Gatatu, abikesha ubwanwa afite bwa santimetero zirenga 15, bisobanura ko hari n’abagabo benshi arusha ubwanwa.
Guhera muri Werurwe uyu mwaka, nibwo Harnaam Kaur yaciye agahigo ko kwitabira imurikwa ry’imideri mu mujyi wa London mu cyari cyiswe London Fashion Week, akaba ari nawe munyamidekazi wari ugaragaye afite ubwanwa.
Ku myaka 11 y’amavuko, nibwo Harnaan Kaur yatangiye kubona arimo kumera ubwanwa ndetse ku ishuri bitangira kumubangamira, akora ibishoboka byose ngo ubu bwanwa bwe kumera ariko aho guhagarara birenga ku kananwa bikomereza no mu gituza, ku maboko n’ahandi ku bice bitandukanye by’umubiri, yiyemeza kujya abwogosha ariko aza kujya mu idini ribuza abagore kwiyogoshesha, bituma areka ubwanwa bwe buramera buruta n’ubw’abagabo benshi, ndetse akajya aterwa ishema no kubwerekana.
-
Imyidagaduro20 hours ago
Fiancé wa Clarisse Karasira yifotoreje ku ndege ya US AIR FORCE bituma uyu mukobwa abiratira abandi karahava.
-
Imyidagaduro18 hours ago
Amafoto Shaddy Boo ashyize hanze kuri Twitter noneho arabaga ntakinya .
-
Imyidagaduro22 hours ago
Umunyamakuru wa RBA yahawe igisubizo gisekeje n’umufana we ubwo yasabaga imvura
-
Imyidagaduro13 hours ago
Dore amafoto agaragaza ubwiza budasanzwe bwa fiancée w’umuhanzi Emmy
-
Imyidagaduro16 hours ago
Ubukwe: The Ben agiye gushyira mu rugo Miss Pamella bibanire nk’umugabo n’umugore
-
Imyidagaduro15 hours ago
Dore abahanzi bahishaga abakunzi babo kera kuri ubu bakaba baremeye icyaha bakabashyira ku karubanda (AMAFOTO)
-
Imyidagaduro18 hours ago
Umuhanzi Igor Mabano yavuze umuhanzi akunda kurusha abandi mu Rwanda
-
Inkuru rusange21 hours ago
Ibintu 5 bidasanzwe wamenya kuri Tanasha wabyaranye na Diamond Platnumz