in

Umugore yasambanye n’umugabo w’abandi akorerwa ubugome buhambaye

Umugore wo muri Ghana uzwi gusa ku izina rya Abrafi yavuze ko yamugaye nyuma yuko umugore w’umukunzi we amuvumye bitewe n”uko yasambanye n’umugabo we.

Ibi yabivugiye mu kiganiro kuri Oyerepa FM, aho yinubiye uko ababaye ubu.Nk’uko Abrafi ukomoka Kumasi abitangaza ngo ntabwo yari azi ko umukunzi we yari yarashakanye n’undi muntu igihe yamushukaga. Yavuze ko nyuma y’amezi abiri bakundana ari bwo yasanze uwo yitaga umukunzi we afite undi mugore.

Yagaragaje ko bombi bahinduye imivumo bashyirwagaho, ariko nyuma undi mugore yaje iwe maze akuramo imyenda y’imbere maze aramuhenera avuga ko amuvumye.Abrafi yavuze ko nyuma y’ibyabaye, yatangiye kubabara mu maguru, nyuma bimuviramo ubumuga bw’umubiri wose kandi ngo kuva ubwo ntashobora kugenda kuko yamugaye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye ku munyeshuri wibye inkoko ya mama we kugirango yishyure amafaranga y’ishuri biratangaje

Nyuma yo kubyarana na musaza we abana bane ,wa munyarwandakazi ibyamubayeho birarenze(video)