in

Umugore yakubise umukobwa we nk’uhuragura ibishyimbo hafi kumwica atabarwa n’iyo mu ijuru

Umugore yahondaguye umwana we w’umukobwa hafi kumwica atabarwa n’abavandimwe be ,nyuma yuko ngo uyu mwana w’umukobwa yari amaze igihe yaraburiwe irengero kandi ataramenyesheje iwabo aho agiye bikabatera guhangayika.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 12 yavuye iwabo ku itariki 24 Ukuboza 2022 atabwiye iwabo ,kuva icyo gihe kugera mu ijoro ryo ku cyumweru,tariki 8 Mutarama 2023 akaba aribwo yari ashitse mu rugo,  ngo nyina akimukubita amaso yahise amwakiriza inkoni hafi kumwica.

Ni amashusho yakomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Nigeria ,ababaza benshi bavuga ko atari akwiye guhana umwana mu buryo nkubwo, noneho adakoresheje inkoni ahubwo ari ikabure .

Uyu mugore yahondaguye umwana we hafi ku mwica
Uyu mugore yahondaguye umwana we hafi ku mwica

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akomeje gukora amateka: Mukansanga Salima wagaragaje ko ashoboye agiye gusifura ikindi gikombe cy’isi 

“Wenda haricyo azakora” Chelsea itorohewe muri iyi minsi ibiganiro bigeze aharyoshye kuri uyu musore wakiniraga Atletico Madrid