Connect with us

Ubuzima

Umugore yahuye n’uruvagusenya nyuma yo gushakira ubwiza ku mafi.

Published

on

Umugore w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka muri Australia yahuye n’uruvagusenya ubwo yacibwaga amano atanu yose nyuma yo gushakira ubwiza ku mafi azwi nka fish pedicule.

Umugore wahuye n’uruvagusenya.

Ubusanzwe fish pedicule ni amafi mato cyane azwiho kuguguna tumwe mu duce tw’umubiri w’umuntu mbese agasa nk’aharura umwanda uba uri ku mano ndetse no ku kirenge ubundi kigasigara gisa neza nyuma yo kugugunwa n’ayo mafi.Benshi mu bihugu bya hanze rero bakunda kuyakoresha bifuza ko amano yabo ndetse n’ibirenge byabo bisa neza kurushaho. Icyo bisaba rero ni ugufata ibirenge byawe ukabishyira mu mazi arimo ayo mafi ubundi agakora akazi ko kuguguna ibirenge.

Ibi rero byamamaye cyane nyuma y’ubushakashatsi bwavugaga ko aya mafi nta ndwara ashobora gutera umuntu maze abantu barayayoboka karahava. Uyu mugore Victoria Curthoys rero yaje guhura n’ibyago ubwo yari amenyereye gushakira ubwiza muri ayo mazi arimo ayo mafi, aza kubwirwa ko ayo mafi afite bacterie mbi ishobora kumwangiriza ibirenge.

Nguku uko abantu bagugunwa n’amafi bashaka ubwiza bw’ibirenge byabo.

Nyuma y’imyaka ine yose yarahagaritse gushaka ubwo bwiza mu mafi nibwo yaje kubwirwa ko afite indwara ikomeye yatewe n’ayo mafi ndetse abwirwa ko yamaze kugera mu magufwa. Icyaje gukurikiraho rero nuko abaganga bafashe umwanzuro wo kumukata amano atanu yose kugirango ukuguru nako kudafatwa.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!