in

Umugore w’imyaka 23 ufite abana 34 yatangaje abantu ukuntu abitaho

Nkuko tubikesha ikinyamakuru New York post, cyatangaje ko kifashishije amashusho yo kuri TikTok yashyizweho na Tusayiwe Mkhondya, yagaragaje uko yita ku bana 34 buri munsi kandi akanakora akazi ke ka buri munsi.

Uyu mugore w’imyaka 23 witwa Tusayiwe Mkhondya, abyuka mu gitondo cya kare agategura amafunguro y’abana baba ku mihanda ndetse n’abakobwa babyaye bakiri bato bose bagera kuri 34 bakaba bamwita mama wabo.

Kugira ngo uyu mugore bimworohere, yageneye buri mwana isahani ye, hanyuma akajya amushyiriraho amafunguro ye ndetse akayamugezaho kandi akabikora buri gitondo akajy no ku kazi.

Abantu bose bakozwe ku mutima n’iki gikorwa cy’uyu mugore ndetse bamushimira umutima mwiza agira.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo abaturage bakoreye imodoka y’umukire ni akumiro

Nyuma y’igihe amwoherereza amafaranga menshi ,umusore yasanze sheri we yarambitswe impeta