in

Umugore wawe numubonaho ibi bimenyetso uzamenye ko urukundo rwanyu rutazaramba.

 

 

Mu buzima busanzwe nta muntu wifuza kubaka urugo rutazaramba, ubundi impamvu ya mbere nyamukuru ituma habaho gushyingiranwa ni uko umugore n’umugabo baba bakundana.

Ubusanzwe iyo abantu bamaze gushyingiranwa mu by’ukuri ntibiba bivuze ko badakundana koko ariko hari ubwo umwe muri bo ahinduka bitewe na mugenzi we ugasanga urugo rwabo rurasenyutse rutamaze kabiri.

Aha ndavuga nkurikije uko abagabo babibona, hari ibintu bimwe na bimwe abagore bakunda gukora kandi ntibishimishe abagabo habe na gato, iyo abagore rero badahindutse ngo babireke usanga umugabo atakiyumvamo umugore we ndetse ntabe yanashishikazwa no kuba amufite.

Ni muri urwo rwego rero hari ibintu abagabo bakwiye kwitaho, nubona umugore wawe akora ibi bintu uzamenye neza ko umubano wanyu utazamara igihe kirekire.

  1. Umugore udashobora kutanga umusanzu we kugirango urugo rutere imbere: Mu minsi yashize ni bwo abagabo bifuzaga abagore bo kuba mu rugo gusa bakita ku byo mu rugo no ku bana, ariko muri iyi minsi abagabo bifuza ko abagore hari umusanzu batanga ugirango urugo rutere imbere, nubona rero umugore wawe gukora atabyitayeho akumva yaguma mu rugo iminsi yose uzamenye ko nta terambere yifuriza urugo rwawe, umubano wanyu ntuzaramba.
  2. Umugore utagira ibanga: Niba umugore wawe atagira ibanga ndetse akaba akunda kuvuga ku bitagenda neza, nta kabuza azahora akwambika ubusa mu bandi avuga uko uri n’uko utari, uwo si umugore mwiza ahubwo azaguteranya n’abandi kuberako amena amabanga y’urugo, niba ufite umugore umeze utya, umubano wanyu ntabwo uzaramba.
  3. Umugore uhora ushwana n’abaturanyi: Nta mugabo wifuza kujya ku kazi buri munsi ngo atahe asanga umugore we ari mu ntonganya n’abaturanyi, niba ufite umugore w’umunyamahane ndetse uhora avuga nabi atonganya abaturanyi, umubano wanyu ntabwo uzaramba.
  4. Umugore uhora uhindagura imyenda kenshi ku munsi ndetse akumva yahora mu birori nta kindi gitekerezo yigirira uretse gusohoka, kujya guhaha imyenda, ubundi kujya mu birori, uwo nta mugore umurimo

Src: Familylife.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagare: Abakinnyi 9 ba Team Rwanda bahamagariwe kwitegura imikino mpuzamahanga

Seninga muri Musanze FC ati “Ndashaka kubyutsa izina Seninga rikongera kumenyekana”