in

Umugore wari umaze imyaka myinshi yarabuze urubyaro yabyaye abana 6 icyarimwe|Ibyishimo biramurenga(AMAFOTO)

Umugore yasazwe nibyishimo nyuma yo kwibaruka abana 6 icyarimwe nyuma yo kumara imyaka irenga itandatu yarabuze urubyaro.Uyu mugore witwa Doris Levi Wilson, ufite imyaka 34 y’amavuko, yaherukaga kubyara ubwo yabyaraga impanga z’abana babiri umuhungu n’umukobwa. Doris ukomoka i Koluama mu Majyepfo ya Ijaw muri leta ya Bayelsa ho muri Nigeria, yatangaje benshi ku wa kabiri, 9 Gashyantare 2021.

Aba bana 6 yibatutse nyuma y’imyaka 6 ategereje , 4 muri bo ni abahungu mu gihe 2 ari abakobwa. Amakuru avuga ko uyu mubyeyi atigeze agorwa cyane n’iyi nda yavutsemo abana 6, kuko yababyaye mu gihe gito cyane.

Umunyamakuru wa Radio yo muri kariya gace witwa Kos-Ikah Onisoma watangaje aya makuru kuri Facebook, yagize ati, Madamu Wilson, umudiyakoni muri Chapel ya Winners, Azikoro, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru aho yari atuye i Yenagoa, yashimiye Imana kuba yaramuhaye imigisha akabyara abana batandatu nyuma y’imyaka myinshi ategereje.

Yahamagariye abashakanye bategereje Imana imigisha nk’iyi gukomeza gushikama mu kwizera kuko Imana izasubiza amasengesho yabo nk’uko yabikoze.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamideli w’uburanga Huddah Monroe yibasiye abamushinja kuba indaya.

Abantu benshi bahiye ubwoba nyuma yo kubona inkingi y’amayobera i Kinshasa.