in

Umugore wakundanye na Barack Obama akaza kumubenga akomeje kwicuza.

Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa America ubu afite umugore witwa Michelle ndetse banabyaranye abana babiri barimo uwitwa Sasha na Malia.

Michelle na Obama bahuye mu 1989 ubwo Obama yari agiye kwimenyereza mu kigo cy’ibyerekeranye n’amategeko arinaho Michelle yakoraga. Obama agezeyo bamuhaye Michelle ngo amubere umujyanama mu gihe cy’amezi.

Muri aba ntanumwe wakekaga ko bazagera aho bakundana ndetse bakanabana kuko Obama asaba Michelle ko bakundana bwa mbere, Michelle yabanje kumuhakanira.

Gusa nyuma byaje gukunda aramwemerera ku nshuro ya kabiri ndetse mu 1992 baza kubana byemewe.

Gusa nubwo urukundo rwaba babiri rukiri intangarugero kuri benshi, uyu mugabo wahoze ari perezida wa America ntabwo yakundanye na Michelle gusa. Obama yanapfushije ubukwe inshuro ebyiri ku mukobwa akundanye mbere yuko ahura na michelle.

Obama bitewe nuko yavutse kubabyeyi batandukanyije ubwoko n’uruhu, byatumye agira abandi bene wabo badahuje uruhu, ibyo rero byanatumye amenyerana n’abazungu benshi kugeza naho anakundana nabo byeruye. Mu ntangiriro za 1980 haruwo bakundanye witwaga Sheila Miyoshi Jager, iki gihe Obama akaba yari akiri mu masomo ndetse hari n’amatsinda yari ayoboye mumujyi wa Chicago.

Obama yakundanye n’uyu mukobwa birakomera kugeza naho amusaba ko bazabana inshuro zigera kuri ebyiri, ariko ntibyaza gukunda kuko ababyeyi b’umukobwa bamubereye ibamba. Ababyeyi b’uyu mukobwa banze ko Obama abana n’umwana wabo kuko bo bavugaga ko uwo musore akiri muto cyane.

Madamu Jager kuri ubu ufite imyaka 53, avuga ko rimwe ubwo bari bagiye gusura ababyeyi b’uyu mukobwa Barack Obama yasabye umukobwa bazabana, gusa ababyeyi ngo banze ubusabe bwa Obama atari ukubera ivangura rishingiye ku ruhu ahubwo ngo Obama nuko yari ataragira ahazaza ndetse akaba yari akiri muto cyane ku kuba yatunga umugore.

Ntibyarangiriye aho, ubwo Obama yari amaze kubona amahirwe yo kujya kwiga amategeko muri kaminuza ya havard, nabwo yarongeye asaba umukobwa ku nshuro ya kabiri ko bazabana, gusa nabwo ntibyaje gukunda kuko umukobwa nawe ubwe ntiyigeze abyemera.

Ngaho nawe ibaze gutera umuntu indobo bwacya ukumva ngo yabaye perezida w’igihugu nka America. Ese wabyifatamo ute?

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Live Streaming: #TotalCHAN2020 Togo vs Rwanda #TOGRWA #FootballTogether

Mukobwa, niba wasohokanye n’umusore mukundana irinde aya makosa kuko ushobora kuhata ibaba.