Hanze
Umugore wabaye Nyampinga w’isi yibarutse impanga nyuma yo gukuramo inda inshuro 14

Umunyamideli Rosanna Diane Davison umunya-Ireland-kazi wabaye Nyampinga w’isi mu mwaka wa 2003 akaba n’umukinnyi wa Filime, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije abakunzi be ko yibarutse impanga z’abahungu nyuma yo gukubita igihwereye inshuro 14 zose.

Rosanna Diane Davison
Kuwa 19 Ugushyingo 2020 ni bwo Rosanna n’umugabo we Wes Quirke batangarije abakunzi babo iyi nkuru y’ibyishimo mu muryango wabo. Aba bana babiri b’abahungu bavutse bakurikira imfura yabo y’umukobwa bise Sophia wavutse mu Ugushyingo umwaka ushije wa 2019. Izi mpanga z’abahungu zavutse bazihaye amazina ya Hugo na Oscar.
Rosanna w’imyaka 36 y’amavuko mu minsi ishize aherutse gutangaza ko yakunze guhura n’ibibazo bitandukanye mu kubyara, aho byageze n’aho agira ibyago inda zikavamo inshuro 14 zose. Rosanna yatangaje ko mu minsi ya mbere ubwo ku isi hose hatangiraga gahunda ya ‘Guma mu rugo’ ari bwo yamenye ko atwite.

Rosanna n’umugabo we Wesley n’abahungu babo Hugo na Oscar
Uyu mugore yabyariye mu bitaro bya National Maternity Hospital mu mujyi wa Dublin muri Ireland. Mu butumwa yasangije abakunzi be ku rubuga rwa Instagram yavuze ko we n’umugabo we bafite ibyishimo bidasanzwe.

Ibi nibyo Rosanna yatangaje abinyujije kuri instagram
SRC: INYARWANDA
-
inyigisho10 hours ago
Bimwe mu bintu bibi umukunzi wawe ashobora kugukorera ukababara cyane kurusha kumufata aguca inyuma.
-
Imyidagaduro11 hours ago
Ndimbati bamuguyeho atetse igikoma kubera gahunda ya Guma mu Rugo |Asekeje abantu imbavu zirashya(VIDEO)
-
Imyidagaduro12 hours ago
Miss Vanessa ati « nakorewe mu ijuru nteranyirizwa muri Afurika »
-
Imyidagaduro13 hours ago
Yolo The Queen yagiriye inama abasore bakururwa n’imiterere y’abakobwa ku mbuga nkoranyambaga
-
Imyidagaduro12 hours ago
Kechapu wo muri Bamenya yerekanye imodoka ihenze asigaye agendamo|Yavuze icyo akundira ShaddyBoo |yakebuye ba SlayQueen (VIDEO)
-
Imyidagaduro6 hours ago
Miss Jordan Mushambokazi mu munyenga w’urukundo n’umusore bitegura kurushinga
-
Hanze12 hours ago
Zari Hassan yacyuriye Tanasha Donna ko inzara ariyo yamukuye iwe ikamujyana kwa Diamond Platnumz
-
imikino8 hours ago
Abakinnyi 11 b’Amavubi bashobora kubanza mu kibuga ku mukino w’uyu munsi bamaze gushyirwa ahagaragara