in

Umugore wa nyakwigendera DJ Miller yatangaje amagambo y’akababaro ku isabukuru y’umwaka barushinze.

Tariki 28 Kamena 2019 wari umunsi udasanzwe kuri nyakwigendera Karuranga Virgile na Nigihozo Hope, kuko ari bwo babaye umwe nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bakundana.

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2020, Hope Nigihozo yizihije isabukuru y’umwaka umwe amaze ahanya isezerano na DJ Miller n’ubwo batakiri kumwe ,maze atangaza amagambo yuzuyemo agahinda kenshi.

Ubutumwa bwa Hope.

Hope Nigihozo yifashishije urukuta rwe rwa instagram yatangaje amagambo y’akababaro,agira ati“Umwaka ushize narize amarira y’ibyishimo, ubu ndariria ay’akababaro. Ndishimira urukundo rwacu ntacyo nitahayeho. Isabukuru nziza y’ubukwe kuri twe.”

Abantu batandukanye bamukurikira bamwifurije isabukuru nziza y’ubukwe ndetse bamubwira amagambo yo kumukomeza muri ibi bihe bitoroshye.

Bimwe mu bitekerezo by’abafana ba Hope

Kuva DJ Miller yakwitaba Imana, Hope Nigihozo yagaragaje umutima ukomeye no kwihangana ndetse akomeza gukurikirana ibikorwa bya muzika umugabo we yasize atarangije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushakashatsi:Wari uzi ko abagabo benshi bahitanwa n’umutima mu gihe bari guca inyuma abagore babo?

Mani Martin yashimishijwe n’ikimero cya Kate Bashabe