in

Umugore wa Ndimbati ararakaye abwira amagambo akakaye abamukina ku mubyimba

Umugore wa Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi ku izina Ndimbati yagaraje ubukari ndetse yiyama abakomeje kumukina ku mubyimba nyuma y’aho umugabo we afungiwe.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na shene imwe yo kuri Youtube, yabajijwe uko ubuzima bumeze muri iyi minsi abigereranije nuko byari bimeze umugabo atarafungwa haba kuri we ndetse na Ndimbati kimwe n’umuryango muri rusange, umugore wa Ndimbati yavuze ko muri rusange bameze neza. Yavuze ko ariko hataburamo icyuho kuko ni ibintu bisaba kubanza kwakira ubuzima no kwisuganya, kuri we akaba yaramaze kwiyakira muri icyo gihombo, naho kuri Ndimbati we avuga ko nubwo kuri video yavuze ko ameze neza nawe ni kwakundi umuntu aba yariyakiriye ariko burya aho waba uri hose iyo utarwaye uba umeze neza muri rusange.

Yavuze ko icyakora kuba ari mu rugo wenyine bigira uko bimubangamira cyane ko abana baba bagiye ku ishuri, ariko iyo agize ibitekerezo byinshi cyane ashaka uko ava murugo akajya muturimo cyangwa se akaganira n’abandi. Bamubajije ku kuntu yagaragaye ari guhamagara Kabahizi Fridaus umukobwa Ndimbati yabyaranye nawe, mu gihe abantu batekerezaga ko ahubwo azamurakarira, umugore wa ndimbati yavuze ko burya n’Imana ubwayo idutegeka gukunda abanzi bacu, uretse ko Atari umwanzi we ahubwo n’ibyabaye kuri we na Ndimbati byanga byakunda ari umugambi Imana iba yaragenye kugira ngo hazagire ikintu kiba.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko hari abakomeje kumurakaza bamuvugiraho kubera umugabo we wafunzwe.Gusa avuga ko buriya abantu bigize abacamanza, bagomba kumenya ko aho turi Satani ashobora kuhamasha umwambi ukahagera ko nta muntu utagerwaho n’ibibazo cyangwa ibigeragezo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuntu ava kure koko! Ifoto ya kera y’abanyamakuru Lucky, Fuadi n’abandi b’ibyamamare yashyizwe hanze

Yishyuye abagabo 5 ngo bamusambanye