in

Umugore wa Messi yatangiye kwitoza imikino njyarugamba.

Umugore wa rutahizamu wa Fc Barcelone, Lionel Messi yatangiye kwimenyereza imikino y’iteramakofe aho afite intego yo gukomeza kugira ubuzima bwiza.


Ruccuzzo w’imyaka 32 y’amavuko, yeretse abakunzi be bamukurikira kuri Instagram ko amaze kumenya gutera igipfunsi ndetse n’uburyo wirinda uwo muhanganye.

Uyu mugore ufite abantu barenga Miliyoni 13 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, yatangaje ko nta burambe aragira muri uyu mukino kuko amaze ukwezi kumwe gusa yitoza, ariko awukunda cyane.
Yagize ati “Natangiye mu kwezi gushize kandi ndacyitoza. Ndabikunda”.


Ruccuzzo ukomeje gukorera imyitozo aho batuye i Barcelona, abamwigisha uyu mukino bavuga ko bashaka guhindurira ubuzima abantu bukaba bwiza binyuze mu kubazamurira icyizere no kubongerera ubwenge.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

WhatsApp yatanze ikindi gihe ntarengwa izatangiriraho gushyira mu bikorwa amavugurura yabo mashya.

Abanyarwandakazi babica bigacika kubera uburanga bwabo bukurura abagabo bukanabinjiriza agatubutse(AMAFOTO)