in

Umugore ushinjwa kwiba “Miss World” $2,000 yagejejwe mu rukiko i Nairobi

Umugore ushinjjwa kwiba Nyampanga w’Isi (Miss World) 1997, Diana Hayden, amadorali ya Amerika ibihumbi bibiri ($2,000) yagejejwe mu rukiko rwa Kibera ruherereye i Nairobi muri Kenya.

Ashpal Boghal Ghir ukekwaho iki cyaha, ubwo yagezwaga imbere ya Perezida w’Urukiko rwa Kibera, Madamu Joyce Gandani, yashiinjwe kwiba ikarita ya banki ya Miss Hayden ndetse n’amadorari ya Amrika ibihumbi bibiri ($2,000).

Amakuru ya The Citizena avuga ko abatangabuhamya babwiye urukiko ko Hayden na Ghir bari inshuti magara kuva kera uretse ubwo bujura bwabayeho hagati y’itariki ya 30 Werurwe n’itariki 9 Mata 2020 mu gace ka Galleria Gardens, Lang’ata, muri Nairobi.

Ghir yahakanye ibyo ashinjwa gusa acibwa amande y’amadorari magana arindwi ($700) urubanza rukazasubukurwa tariki ya 4 Kanama uyu mwaka.

Diana Hayden w’imyaka 47 y’amavuko ni umukinnyi wa filimi akanamurika imideri. Ni Umuhinde wegukanye ikamba rya Miss World 1997 ahita aba Umuhinde wa gatatu wegukanye iryo kamba. Miss Diana yanegukanye andi makamba atatu muri iryo rushanwa ndetse ni na we mukobwa wa mbere wabashije guca aka gahigo kuva iri rushanwa ryabaho.

Mu mwaka wa 2008 Miss Diana yari umwe mu byamamare byari mu irushanwa ryiswe “Bigg Boss”.

Diana yatangiye kujya mu marushanwa y’ubwiza afite imyaka 23 y’amavuko mu irushanwa ryabereye iwabo mu Buhinde maze yemezwa kujya mu barushanwa yegukana ikamba ryo muri icyo gihugu mu mwaka wa 1997 anagihagararira mu irushanwa rya Miss World ryabereye ahitwa Baie Lazare muri Seychelles.

 

 

Written by Ntirushwa Kevin

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ronaldo yashimangiye badasubirwaho ko Messi ariwe mukinnyi wambere ku isi

Antoine Griezmann arifuza gukina muri Amerika