in

Umugore ufite ubwanwa buruta ubw’abagabo akomeje guca ibintu

Umugore ufite ubwanwa bwinshi buruta ubw’abagabo akomeje gutangaza abantu.Rose Geil, ufatwa nkaho ariwe mugore wa mbere ufite ubwanwa bwinshi ku isi. Rose Geil kuri ubu afite imyaka 43, ndetse akaba akomoka mu mujyi wa Oregon muri leta zunze ubumwe za America. Uyu ntateye nk’aba bakobwa/abagore bose usanzwe uzi cyangwa wigeze gutereta.

Uyu Rose afite ubwanwa bwinshi cyane kugeza naho yazanye nubwo hejuru y’umunwa ndetse bugahura nubwo hasi byose bikazamuka bigahura n’umusatsi. Ku myaka 13 gusa ubwo yari ageze mu gihe cy’ubwangavu ngo nibwo yatangiye kumera n’ubwanwa. Uyu akimara kubibona yagerageje kujya abwogosha kugira ngo hatazagira ubona ko afite ubwanwa kandi ari umukobwa, nyamara uko yogoshaga niko bwarushagaho gusara, kugeza ubwo ku myaka 20 yabonye nta garuriro agahitamo kubureka ndetse agashimishwa no kuba abufite.

Yaba umuhungu bakundanaga, inshuti ze cyangwa ababyeyi be ntanumwe wari wakamenya ko afite ubwanwa kuko yarabibahishaga, gusa kuri ubu yemeye guhebera urwaje ndetse ashimishwa n’imiterere ye, ntagifata umwanya wo guhisha uko ateye ahubwo asigaye abureka bugakura kuburyo utapfa kumenya ko ari umugore.Mu mafoto y’uyu mugore agaragaza uburyo ateye nk’abagabo aho benhi bigoranye kumenya ko atari umugabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kylian Mbappé yagaragaye yishimanye n’umuhanzikazi ukomoka muri Africa

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura wa munyamakuru uherutse kwitaba Imana (amafoto)