Imyidagaduro
Umugisha kuri njye si abana, si umugabo… Aline Gahongayire

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akaba n’umunyamidelikazi, Aline Gahongayire ashimangira ko amafaranga, abana cyangwa umugabo, atabibona nk’umugisha kuri we ahubwo akemeza ko umugisha ari ukugira Yesu Kristo mu buzima bwe
Mu butumwa burebure cyane yanditse ku rubuga rwa facebook, Aline Gahongayire yavuze uburyo nta cyarusha agaciro kugira Yesu, ndetse ko ari we mugisha usumba iyindi yose, naho amafaranga, umugabo n’abana byo bikaba atari umugisha. Yagize ati: “Niyo mpamvu umugisha kuri njye, si amafaranga, si akazi, si abana, si umugabo yewe si ibyo mbonesha amaso, kuko ibyo byose bijya bishiraho. Umugisha kuri njye ni ukugira Yesu Christo akambera Umwami akaganza muri njye.”
Mu gushaka kumenya uko Gahima Gabriel, umugabo wa Aline Gahongayire abyumva, ikinyamakuru Ukwezi
Gahima Gabriel ati: “Ntabwo ibyo umbaza ari njye wabyanditse kandi sinumva ko ari ngombwa ko ngira icyo mbivugaho, ariko nk’undi muntu wese wabisoma, kuri njye abana ni umugisha, umugore cyangwa umugabo ni umugisha, utagiye no kuri ibyo no kuba umuhanga nabyo ni umugisha. Burya ibyo tuvuga n’ibyo twandika byerekana neza abo turi bo, they say ’Somethig you don’t know, you can’t have’(mu kinyarwanda bivuze ngo ’icyo utazi ntushobora kugitunga’)”.
Gahima Gabriel kandi avuga ko kugira Yesu muri wowe no kuvuga ko umufite kenshi ari ibintu bibiri bitandukanye, akavuga ko hari n’umugani w’icyongereza uvuga ngo amadebe arimo ubusa niyo asakuza cyane, bityo kuvuga ko ufite Yesu no kugira Yesu bikaba bihabanye. Ati: “Kugira Yesu muri wowe no kuvuga ko umufite kenshi ni ibintu bibiri bitandukanye, baravuga ngo “Empty vessels make most noise” (amadebe arimo ubusa niyo asakuza cyane)”
Source:Ukwezi
-
Imyidagaduro15 hours ago
ShaddyBoo yisize amabara nyuma yo kubona ubukaka bw’abakinnyi b’Amavubi| intego ni ukubagwa inyuma
-
Imyidagaduro19 hours ago
Miss Naomie ahishuye umukunzi we mu kiganiro| uyu mukobwa burya arasetsa cyane (VIDEO)
-
Imyidagaduro17 hours ago
Umubyinnyi ukomeye mu itorero Urukerereza yasezeranye kubana akaramata n’umugabo we (AMAFOTO)
-
Izindi nkuru14 hours ago
Umupolisikazi yerekanye uburanga bwe abagabo bifuza gufungirwa aho akorera(AMAFOTO)
-
inyigisho23 hours ago
Ibimenyetso bizakwereka ko urukundo rwanyu rurimo kuyoyoka|mushake icyo mwabikoraho.
-
Hanze14 hours ago
Diamond Platnumz ashobora kwamburwa byinshi atunze harimo n’amazina ye.
-
imikino18 hours ago
BREAKING NEWS: Sugira Ernest ntagikinnye umukino w’uyu munsi
-
imikino6 hours ago
Amadolari Sadate yemereye abakinnyi b’Amavubi ararokotse| Dore ibyo Sadate ahise atangaza
Ntago waba utarigeze umwana ngo umenye umugisha uba mu rubyaro, icyo ni kimwe.
Ntago wagira umugabo ari icyitiriro gusa ngo uzumve umugisha bizana, icyo ni icya kabiri.
Yesu we ubwe yarivugiye ati “Abahora bamvuga bati mwami mwami sibo banzi neza, sinzi ahantu byanditse mu ivanjiri. Bavandimwe nshuti rero uyu muntu aratubeshya ni ukuri.
yewe nta misengere ye ubwo se urugo rutakubereye umugisha nabana ikindi cyaza kubera umugisha ni nkigiki ?
Ntamugisha wambere ubaho nko kugira umuryango (ndavuga abana n,umugabo)by,akarusho mukaba mukorera Imana….Ibyorero Aline uvuga ndumva bihabanye cyane n,imyizerere y,umugenzi ujya mwijuru ….Uwiteka atabarire hafi !!!!