in ,

Umugambi wa Real Madrid wo gushimisha abafana bayo iwukomereje kuri iki gikorwa kidasanzwe(Soma hano)

Nyuma y’insinzi ikipe ya Real Madrid yegukanye mu mikino ya Champiyona muri Weekend ishize, nibwo ubusabe bw’abafana ba Real Madrid bwatangiye gushyirwa mu bikorwa aho ubuyobozi bwahise bwihutira guha amasezerano mashya abakinnyi barimo Isco ndetse na Marcelo. Kurubu icyo gikorwa cyakomereje kuwundi mukinnyi w’iyi kipe ukomeye.FBL-EUR-SUPERCUP-REAL-MADRID-MAN UTD

Amakuru dukesha ikinyamakuru AS aremeza ko umunya Espagne Dani Carvajal yemeye gusinya amasezerano y’imyaka itanu mu ikipe ya Real Madrid aho azarangira mu mwaka wa 2022, ndetse hakiyongeraho ko ikipe yose yamushaka yasabwa gutanga Miliyoni 350 z’amayero kugirango imwegukane. Uyu musore akazajya ahembwa amafaranga asaga Miliyoni9 z’amayero ku mwaka. Uyu nawe akaba ari umwe mu bifuzwaga cyane n’abafana ba Real Madrid kugirango yongere amasezerano.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: irebere igikorwa kigayitse umusore yakoreye umukunzi we wari utwite ubwo yazaga kumusura yasinze kikamuviramo urupfu

Irebere igikorwa T.I n’umugore we bakoze cyahise cyemeza ababakurikirana ko basubiranye