in

Umugabo yatsindiye Milliyoni 24 muri Bet yakoresheje ibiceri 200

Umunyamahirwe udasanzwe yegukanye akayabo k’asaga Miliyoni 24FRW, aho yari yashoye ibiceri bibiri by’Ijana gusa mu mikino y’aamahirwe ya Kompanyi ya FORTEBET, yishimira ko ubuzima bwe buhindutse.

Nk’uko byemezwa na Fortebet, umunyamahirwe wateeze ku itike ifite Nimero 3228670295549999 yatsindiye 24,841,499 kuwa Gatatu w’iki Cyumweru, asangwa n’akanyamuneza, yishimira ko ubuzima bwe buhindutse.

Itike y’uyu munyamahirwe yari iriho imikino 20 y’umupira w’amaguru, aho yose yari yagiye ahitamo iri butsinde umukino hagati y’ikipe yakiriye ndetse n’iyasuwe. Nta yandi mahitamo akomeye yashyize kuri iyo tike.

Uwatsindiye aya mafaranga yashatse ko isura ye itagaragazwa ndetse n’amazina ye ntatangazwe kubw’umutekano we, avuga gusa ko yishimiye gutsindira akayabo mu gihe yari amaze akina, anezezwa n’uko amafaranga yatsindiye yayaherewe rimwe.

Itike yatsindiye asaga Miliyoni 24FRW

Mugabo Steven ushinzwe iyamamazabikorwa muri FORTEBET Rwanda yabwiye InyaRwanda ko bishimiye Umukiliya wabo wagize amahirwe yo gutsindira akayabo, anavuga ko imiryango yuguruye, aho buri wese ashobora gutsindira Miliyoni 100 ku itike imwe.

Yagize ati “Twaramwishimiye kandi nawe yarishimiye cyane anashimira FORTEBET kuko yari azi neza ko natsindira amafaranga azahita ayahabwa. Ni ubwa mbere yari atsindiye amafaranga angana kuriya ariko yari aherutse gutsindira ibihumbi 700FRW mu byumweru bibiri bishize.”

“Slogan yacu ni ‘Play for Millions’ (Tsindira ama-Miliyoni), rero tugomba gufasha abantu gutsindira Miliyoni, amafaranga twahise tuyamuha ubu ari mu byishimo.”

Mugabo yavuze ko “Iyo umuntu yatsindiye amafaranga menshi, yoherezwa ku cyicaro gikuru kiri ku Gisimenti (Mu Mujyi wa Kigali) amafaranga yose agahita ayabarirwa akayacyura.”

Yakomeje ati “Amafaranga menshi ushobora gutsindira ku itike imwe ni Miliyoni 100FRW, nayo uyatsindiye duhita tuyakwishyura.

Avuga ku mutekano w’amafaranga umuntu aba yatsindiye, yavuze ko uwatsinze “Ayakira mu buryo ashaka kuko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano uhagije. Iyo ashaka aza wenyine, hari n’abandi bifuza kuzana aba-Bouncers, aho buri wese yihitiramo uburyo ashaka.”

Mugabo yahaye ikaze abashaka kugana FORTEBET by’umwihariko muri iki gihe hagiye gutangira imikino y’igikombe cy’isi cya ruhago kizatangira ku ya 20 Ugushyingo kigasozwa ku ya 18 Ukuboza 2022.

Muri iki gihe, FORTEBET izaba yashyizeho amarushanwa arimo Promosiyo y’amanota ya ‘VIP Points’ angana na Miliyoni 10, aho umuntu ashobora guhabwa amanota akayateega, ayo atsindiye akayahabwa mu mafaranga y’ u Rwanda angana n’ayo manota.

Ushaka ubusobanuro buruseho ahamagara Nimero za ‘Call Center’ arizo; 0782000205 na 0782000232 cyangwa akabariza ku mbuga nkoranyambaga za Fortebet Rwanda ndetse no ku rubuga www.fortebet.rw.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze ari umufasha wa Edman agiye kwibaruka imfura yabo (inkuru irambuye)

Mimi yavuze ikintu kibangamye kuba ari umugore wa Meddy ndetse ahishura indirimbo ya The Ben yihebeye