in

Umugabo yasazijwe n’uburakari yinjiza imodoka ku ngufu muri resitora kubera inkumi yanze kumuvigisha.

Amashusho y’imodoka y’umugabo wateraga akavuyo muri resitora yitwa News Café i Rosebank, Johannesburg yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mugabo yashakaga kwinjira muri iyi resitora ku ngufu bitewe n’umukobwa bahoze bakundana (ex)uyikoramo ariko yari yanze kumuvugisha.

Bivugwa ko uyu mugabo yagerageje kwinjira muri resitora kugira ngo abone uwahoze ari umukunzi we,maze kubera abarinzi bo kumuryango (bouncers) nibwo yahise afata icyemezo cyo kwinjirana imodoka agonga abantu.

Muri iyo video, imodoka yagonze ameza n’intebe ariko ntibyashoboka ko yinjira mu nyubako.

Imodoka n’abakozi bo mu Karere ka Rosebank nabo bagaragaye muri video bagerageza kugenzura ibintu.Uyu mugabo yahise asubiza inyuma imodoka ye atangiye kugonga abantu ahita ahagarara.

Ku bw’amahirwe, nta muntu wakomeretse mu gihe cy’ibyabaye ariko imodoka ye yangiritse, imbere y’inyubako n’imodoka y’akarere ka Rosebank yangiritse.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 26 Mata, uyu mugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi n’igipolisi cy’Afurika yepfo akurikiranyweho icyaha cyo gutwara uburangare ndetse n’uburangare.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese waba ukunda gusaduka iminwa bya hato na hato?menya impamvu zibitera n’uko wabyirinda.

Umunyamakuru ukunzwe yambitse impeta umukunzi we (AMAFOTO)