in

Umugabo yariwe n’ intare yaroraga ziramwica.

Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yapfuye nyuma y’uko intare z’umweru zimuriye ejo kuwa gatatu.

West Mathewson asanzwe afite inzu yakira abakerarugendo (Lodge) izwi cyane yitwa Hoedspruit mu ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo.

Umunyamakuru wa BBC i Johannesburg avuga ko Bwana Mathewson, intare ebyiri asanzwe yoroye arizo zamusagariye ubwo yari azisohoye ngo zigendagende kuwa gatatu mu gitondo.

Izi ntare z’ingore imwe yabanje gusagarira ngenzi yayo, maze nyuma zombi zihindukirana uyu mworozi wazo uzwi cyane ku kazina ka “Uncle West”.

Umugore we wari ubakurikiye mu modoka, yagerageje gukangara izi ntare ariko byari byarenze igaruriro.

Abo mu muryango we bavuga ko kugira ngo izi ntare zirye nyirazo bishoboka ko byatewe no kuzikinisha byagenze nabi.

Izi ntare bazisanze aho zakoreye ibi bazitera umuti usinziriza zijyanwa ahabugenewe, biteganyijwe ko zirekurirwa mu ishyamba nyuma.

Bivugwa ko Bwana Mathewson yarokoye izi ntare ubwo “zahigwaga” akazororera ahantu hafunze muri ‘lodge’ ye.

Mu myaka itatu ishize, bivugwa ko izi ntare zishe undi mugabo wariho agenda hafi y’aho zororerwa nyuma y’uko zibashije guca uruzitiro rwaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy yatangaje umwana akeneye guhura nawe kubera impano idasanzwe afite(video)

Ibyo Paul Pogba yakorewe nyuma yo gusangwamo COVID19.