Mu gace ka Kisumu ho muri Kenya haravugwa inkuru yumugabo wimyaka 40 wishe umukobwa we amuziza kuva murugo adasabye uruhushya kandi akanataha atinze.
Uyu mukobwa wimyaka 18 witwa Jane Opio kuwa 25/12/2021 yagiye kwishimana ninshuti ze umunsi wa Noheli nuko ataha atinze asanga Ise amutegereje Niko kumukubita kugeza ashizemo umwuka. Uyu mukobwa ubusanzwe yiga ku kigo kitwa Sinyolo Girls Secondary school Aho yapfuye avuye kwishimana ninshuti ze bahiganaga.
Ubuyobozi bwa Police buvugako iperereza nirirangira aribwo papa wuyu mukobwa azagezwa imbere yubutabera, gusa ubu ari mumaboko yabashinzwe umutekano.