in

Umugabo yakoreye umugome bukabije umugore we wari wabyaye impanga z’abana bane.

Umugabo wo mu gihugu cya Uganda yakoreye umugore we ubugome bubabaje nyuma yo kumutana impinja zimpanga zabana bane ndetse agahita akuraho na telefoni.

Uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Uganda mu karere ka Ntungamo yaguye mu kantu nyuma y’uko umugabo we amutanye abana bane b’impanga yari amaze kwibaruka ndetse akaba yabuze uko yishyura fagitire y’ibitaro yabyariyemo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Asiimwe Elkangiro yahunze urugo rwe nyuma yo kubwirwa ko umugore we Mary Kyomugisha agiye kubagwa kugira ngo abyare abana bane b’impanga b’abakobwa.

Uyu mugabo yari asanzwe afite abandi bagore kuko uyu Kyomugisha bari bafitanye umwana umwe yari umugore we wa gatatu. Nyuma rero yo kumva iyi nkuru y’uko umugore we agiye kubyara yahise ahunga ntihagira uwongera kumuca iryera ndetse azimya na telefone ye ngo hatagira umuhamagara nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Uganda.

Uyu mubyeyi kuri ubu ari gusaba abagiraneza kumufasha kugira ngo abashe kwishyura fagitire y’ibitaro irenga 1,237,114 Ush (364,000 Frw).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umu Diaspora Yibasiye Abanyarwanda babaka amafaranga cyangwa telephone zihenze kandi amafaranga bayabona yabavunnye (Video)

Umugabo wa Bijoux wo muri Bamenya yasezeranyije abafana be n’umugore we ikintu gikomeye