in

Umugabo yahuye n’ububabare budasanzwe nyuma y’aho udusabo tw’intanga twe dufashwe mu ntebe.

Umugabo w’umunya espagne yahuye n’isanganya ubwo yiteguraga kujya kwiyuhagira abanza kwicara mu ntebe ya plastique yambaye ubusa maze ubwo yageragezaga guhaguruka imyanya ye y’ibanga ifatwa mu myenge y’intebe ahura n’ububabare bukabije.

Mbere y’uko ajya kwiyuhagira, umugabo wo muri Esipanye w’imyaka 60 yabanje kwicara muri hoteli atuje yambaye ubusa kugira ngo abanze afate akayaga ariko nyuma aza kwisanga mu bihe biteye isoni ubwo udusabo twe tw’intanga twafatwaga mu ntebe ya plastique bityo biba ngombwa ko atabaza.

Ubwo yari yibereye muri hoteli yo muri Espagne, umugabo uri hagati yimyaka 60 na 70 ntabwo yigeze atekereza ko azaba mu bihe bibi nk’ibyamubayeho, uyu mugabo utaramenyekana umwirondoro we, yari yicaye ku ntebe ya plasitike mu cyumba cye cya hoteli ubwo yiteguraga kujya kwiyuhagira ,

Ubwo yageragezaga guhaguruka ngo ajye mu bwogero, nibwo yashikamiye intebe ashaka guhaguruka bituma ya myenge yo mu ntebe isa n’iyagutse cyane maze udusabo twe tw’intanga duhita dufatwamo ananirwa kuva mu ntebe gutyo, abuze uko abigenza ahitamo gutabaza.

Uyu mugabo yabanje gufashwa n’abatabazi babiri bagerageje kumukura mu bubabare bw’intebe ariko ntibyakunze bisaba ko bahamagara abashinzwe kuzimya umuriro batatu maze bihutira kujya mu cyumba cya hoteli kugira ngo bamutabare.

Abashinzwe kuzimya umuriro bahisemo gukata hafi y’umwenge umwe ahari hafashwe ariko bitwara igice cy’isaha kugirango birangire. Ku bw’amahirwe, igitekerezo cy’abashinzwe kuzimya umuriro cyarokoye ubuzima bw’uyu mugabo aza kujyanwa mu bitaro bya kaminuza ya Torreviej ari naho bakomereje kumwitaho kugirango akire ububabare yari afite.

Ku bw’iyo mpamvu, ni byiza kwitondera kwicara ahantu aho ari ho hose wambaye ubusa nko kuri ziriya ntebe za plastique n’ahandi kuko bishobora kubangamira imyanya yawe y’ibanga.

Src: Santeplusmag.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu zitera abasore kudashyingiranwa n’abakobwa bamaze igihe kirekire batereta.

Fc Barcelone yiteguye gutanga Griezmann ikarenzaho amafaranga kuri Neymar