YEGOKOYEGOKO

Umugabo wimyaka 52 arashinjwa kwica abana be 3 akabahisha muri firigo.

Umugabo wimyaka 52 witwa Ifeanyi Amadikwa utuye ahitwa Enugu mu gihugu cya Nigeria arakekwaho kwica abana be 3 aribo Chidalum Amadikwa wimyaka 11, Amarachi Amadikwa wimyaka 8 ndetse na Ebubechukwu Amadikwa wimyaka 4 yarangiza akabahisha muri firigo.

Umugore wuyu mugabo avugako yari yajyanye numwana we wumuhungu guhaha, maze atashye abura abana nibwo yaje kubashaka ababona muri firigo. Bivugwako umugabo ariwe wavuze ati reka dushakire muri firigo maze Koko ba bakobwa batatu babasangamo batakirimo guhumeka.

Umukuru wa Police mu gace ka Enungu Daniel Ndukwe avugako uyu mugabo ariwe waketswe kuko yari yasigaranye nabana murugo igihe nyina wabo yari agiye guhaha. Ubu Amadikwa Ari mu maboko ya Police Aho iperereza rikiri gukora ngo yoherezwe imbere yurukiko.

Bivugwako iyi firigo umugabo yayizanye tariki 2/1/2022 akayishyira Aho murugo ayicanye ku kazi Aho yakoreraga.

Imibiri yaba bana babakobwa 3 yahise ijyanwa Kwa muganga ngo hakorwe isuzuma bizwi nka autopsy.

Report

Written by Patrick U

Tel:+250780693589

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

What do you think?

1.7k Points
Upvote Downvote

Ubwiza nimiterere byuyu mukobwa wumuyede byatangaje benshi(Video).

Wa musifuzi warangije umukino habura iminota 5 abantu bamwihaye ku mbuga nkoranyambaga (Amafoto)