Connect with us

Ubuzima

Umugabo w’imyaka 41 yaguye mu marushanwa yo kunywa Kanyanga

Published

on

Mu Karere ka Kalangala mu gihugu cya Uganda umugabo w’imyaka 41 y’amavuko witwa Michael Ochola wari usanzwe ari umurobyi yasanzwe mu nzu ye yapfuye nyuma yo gutsinda irushanwa ryo kunywa Kanyanga aho yarushanwaga n’abagenzi be 7 mu mugoroba wo ku Cyumweru tariki 4 Nzeri,2016.

Michael akaba yari se w’abana bane aho yari atuye mu gace ka Lwanabatya ngo aya marushanwa akaba yarabaye ku mugoro wo ku Cyumweru ubwo bishimiraga intsinzi ya Uganda Cranes nyuma yo gutsinda ibirwa bya Comoros nk’uko umwe mu baturanyi be witwa Titah Nazziwa yabitangarije Daily Monitor.

Nazziwa yagize ati’’Mbere y’uko yinjira mu marushanwa yavugaga ko ashonje .Yanyoye Kanyanga nyinshi cyane nyuma asa n’utaye ubwenge .Yahise ajyanwa iwe ahagana mu masaa yine ariko yasinze’’

Umuyobozi w’agace ka Lwanabatya ,Wilberforce Kakooza akaba agira abaturage inama yo kutishobora mu marushanwa adafite icyo avuze cyangwa ko agire icyo amarira Sosiyete ati’’Ni iyi mpamvu ituma umuntu arushanwa kunywa Kanyanga?Dukeneye kumenya uko dutwara ubuzima bwacu kugira ngo twirinde ibintu bitadufasha gutera imbere cyangwa sosiyete dutuyemo’’

Umurambo wa nyakwigendera ukaba warajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kyamuswa Health Center IV kugira ngo ukorerwe isuzuma.


Mu duce tumwe na tumwe tugize igihug cya Uganda amarushanwa nk’aya akunze kubaho ndetse agahitana ubuzima bw’abantu

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar