in

Umugabo we byamunaniye kubyakira! Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura Fanethe wari umuyobozi muri Rayon Sports

Inkuru y’urupfu rwa Uwamariya Joselyne Fanethe yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 4 Mutarama 2023, ni inkuru yababje abantu batandukanye barimo abo mu muryango we birumvikana ,inshuti n’abavandimwe ,abo bakoranye ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports yari abereye umuyobozi wa komite ngenzuzi.

Kuri uyu wa mbere tariki ya  9 Mutarama 2023 nibwo Fanethe yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusoro ,ni umuhango wabanjirijwe no gusezera kuri nyakwigendera mu rugo rwe aho yari atuye ndetse no kumusengera ,hamwe no kuvuga ibyaranze ubuzima bwe.

Ubwo Umugabo we Kubwimana Jean Claude ,yafataga ijambo yashimiye ababaye hafi y’umuryango mu bihe bitoroshye bamaze iminsi barikunyuramo , Claude yavuze ko Fanethe bakundanye ari abana ,ndetse bakiyemeza no kubana bakabyara umwana mwiza w’umuhungu bakundaga kwita D.

Claude wari umugabo wa Fanethe yavuze ko ntabyinshi yavuga gusa yibutsa abantu batari bazi neza Fanethe ko yari intwali cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’amezi make Mukansanga Salima avuye muri Qatar agiye kongera kwerekeza i Burayi mu kindi kiraka

Bya bintu birakaze: Diamond agiye kurega uwagombaga kumugezaho indege 2 yaguze akaba ari kumwihisha