in

Umugabo wafunzwe imyaka 20 arengana ashobora guhabwa miliyari zirenga 2

Umugabo wakatiwe imyaka 21 muri gereza azira gufata ku ngufu no kwica abakobwa bafite imyaka umunani n’icumi, yagizwe umwere.

Nk’uko ikinyamakuru Mail Online kibitangaza ngo ibirego Viggo Kristiansen, ubu ufite imyaka 43, byahagaritswe n’ubushinjacyaha bwa Noruveje nyuma yo kongera gusuzuma ibimenyetso.

Kuba yarahamijwe ibinyoma kubera gufata ku ngufu no kwica Stine Sofie Sorstronen w’imyaka umunani na Lena Slogedal Paulsen w’imyaka 10, byaba ari amahano abayeho mu butabera muri Noruveje.

Kristiansen yakatiwe n’inkiko ebyiri mu 2001 na 2002 igifungo cy’imyaka 21 yagizwe umwere nyuma y’imyaka 21 afunze.

Muri Gicurasi 2000, abo bakobwa bombi basanzwe bapfuye nyuma yo koga mu kiyaga kiri mu ishyamba mu majyepfo y’igihugu cya Noruveje.

Umushinjacyaha mukuru Jon Sigurd Maurud yabwiye abanyamakuru ati: ‘Uru rubanza rwagize ingaruka zibabaje cyane cyane kuri Kristiansen – umaze imyaka irenga 20 muri gereza bityo akaba yarambuwe igice kinini cy’ubuzima bwe – ndetse na bene wabo.

Yongeyeho ati: ‘Ndashaka rero, mu izina ry’ubushinjacyaha, gusaba imbabazi mbikuye ku mutima kubera akarengane katewe.’

Ni mu gihe abapolisi b’igihugu n’akarere bakoze iperereza nabo basabye imbabazi.

Umwunganizi we yavuze ko Kristiansen yavuye muri gereza umwaka ushize kandi ashobora kwemererwa gusaba indishyi zirenga miliyoni 30 zo muri Noruveje Kroner (miliyoni 2.8 $).

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa mwiza wakundanaga na Yvan Buravan yasangije abantu bimwe mu bihe byiza bagiranye

Indirimbo Bimpame ya Phil Peter na Marina irarikoze imahanga(videwo)