in

Umugabo n’umugore barwaniye mu ndege bapfa akabati ko kubikamo imizigo

Umugabo yagaragaye ari gukurura imisatsi y’umugore bari kumwe mu ndege anamukubita ibipfunsi nyuma y’intambara yavutse hagati yabo bapfuye akabati kaba hejuru mu ndege abagenzi bashyiramo ibintu bafite.

Iyi ntambara yo mu ndege yafatiwe ku kibuga cya Istanbul Airport ubwo iyi ndege itwara abagenzi yari igiye kwerekeza mu gihugu cya Tunisia ariko iyi mirwano yahise ituma uru rugendo rukerererwa amasaha 5 yose.

Aya mashusho y’umugabo ari gukurura imisatsi y’umugore barimo kurwana, yafatiwe mu ndege mu ndege ya kompanyi yitwa unisair mu rugendo TU216.

Abagore benshi bagaragaye bagerageza gutabara uyu mugenzi wabo ndetse buzura kuri uyu mugabo wamukubitaga.

Abagenzi benshi bahise babyivangamo icyari urugendo gihinduka akavuyo aho umugore wari wambaye imyenda y’umweru yatangiye kuvuza induru atangira no gusunika abantu bose.

Itsinda ry’abagore ryarakajwe n’iyi mirwano niko gutangira gushwana yaba mu kubwirana amagambo mabi no kumvana imitsi byatumye abashinzwe umutekano bahagarika urugendo babanza gukemura iki kibazo.

Iyi ndege yabayemo akavuyo kadasanzwe nkuko amashusho yashyizwe hanze yabigaragaje byasabye ko abagenzi bakerererwa amasaha 5 kugira ngo bagende.

Business News yavuze ko iyi ndege yari yerekeje kuri Tunis-Carthage International Airport muri Tunisia kuwa 10 Mata 2021.Kompanyi yatangaje ko yahise itangira iperereza ku byateye iyi mirwano.

SRC: UMURYANGO

Report

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

Sobanukirwa impamvu zikomeye zituma abagabo bamwe bagira amasohoro afashe abandi akaba ari nk’utuzi|Ese ni iki wakora?

Uyu yahisemo kongera uburebure bwe nyuma yo kubona ko inkumi zimutera indobo ku bwinshi zimuziza kuba mugufi.