in

Umuforomokazi yateye benshi gucika ururondogoro kubera uburyo anyongamo ikibuno cye(AMAFOTO)

Umuforomokazi wo mu gihugu cya Afurika y’epfo mu mujyi wa Pretoria akomeje gutungura benshi kubera kugaragaza imiterere y’ikibuno cye.

Uyu mugore ukora akazi ko kuvura abantu, avugako ubu ari mu biruhuko by’iminsi mikuru akaba ariyo mpamvu yahisemo kwigaragaza kuko ngo amaze igihe yipfukiranye mu mashashi yambarwa n’abaganga.

Silidile Ntuli ahamyako uyu ariwo mwamya myiza wo kugaragaza imitere y’umubiri we kuko ngo ubwiza bwe ntibugaragara iyo yambaye imbambaro yambarwa n’abaganga.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Pritonews cyandikirwa muri Afurika y’epfo, batangajeko, uyu mugore yashyize hanze uruhererekane rw’amafoto menshi agaragaza imiterere y’ikibuno cye asaba abagabo kumubwira uko bamubona ndetse aba bishoboye bagahitamo amafoto aryoheye amaso yabo kurusha andi.

Nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza ngo uyu mugore ibi yabikoze murwego rwo gukoresha neza ikiruhoko cy’ibyumweru bibiri afite cy’iminsi mikuru.

Uyu mugore nubwo yakunze kugaragara ashyira hanze amafoto amugaragaza imiterere ye ndetse azunguza ikibuno cye, hari abatarabyishimiye bakamunenga cyane bavugako imico ari kugaragaza idakwiriye umuganga kuko ari umuntu unyurwaho n’abantu benshi mukazi ke ka buri munsi.

Mu butumwa uyu muganga yatanze avugaka kubanenga uburyo yigaragaza yagize ati: “Nishimiye uwo ndiwe, ibi ndabikora ngo nduhuke kuko nari maze iminsi nipfunyitse mu mashashi, ndabizeza ko nzakomeza kurokora ubuzima bwa benshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubu bwo ni ubugome ndengakamere :Ruhango umugabo yihanukiriye yasa mugenzi we ifuni yo mu mutwe ahita apfa

Yavuze no kuri Knowless:Ibaruwa ya Miss Mutesi Jolly ikomeje kuvugisha abatari bake