Connect with us

Imyidagaduro

Umufasha wa Alpha Rwirangira yamubwiye amagambo yuzuyemo imitoma nyuma y’iminsi mike barushinze

Published

on

Advertisements

Liliane Umuziranenge warushinze n’umuhanzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda Alpha Rwirangira yamubwiye amagambo akomeye, avuga ko yabonye uwo umutima we wishimira.

Liliane akurikirwa n’abantu basaga 1,187 kuri instagram nawe agakurikira abantu 35 barimo umugabo we Alpha Rwirangira, umuhanzi Israel Mbonyi na Richard Mugwaneza wafashe amafoto y’ubukwe bw’abo. Mu ijoro ry’uyu wa Kane, tariki 02 Nzeri 2020, Liliane yasohoye amafoto abiri, mwe imugaragaza ahoberanye na Rwirangira indi bafatanya akaboko bateye intambwe bagana imbere. Yanditse avuga ko yabonye uwanyuze Roho ye. Ati “Abafite inyota ntibazongera kuyigira ukundi. Kandi ushakisha azabona icyo ubugingo bwe bwifuza. Nabonye uwo Roho yanjye ikunda.”

Liliane yarengejeho indirimbo za Salomo 3: 4 hagira hati “Tugitandukana gato, mbona uwo umutima wanjye ukunda. Ndamufata nanga kumurekura, kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya Mana, mu cyumba cy’uwambyaye.”- Salomo yabaye umwami wubakiye uwiteka urusengero, akaba umuhungu wa Dawidi.

Liliane na Alpha barushinze tariki 22 Kanama 2020

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this: