in

Umudamu yakoze keke zidasanzwe bamwe batangira kumushinja ko ziganisha ku busambanyi.

Uyu mutegarugori wateje impaka ndende kugeza ubwo atawe no muri yombi ,akomoka mu Misiri nyuma y’uko akoze cake itaravuzweho rumwe, aho bamwe bayishinje gusembura ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Iyi cake yakozwe n’abagore bari kwizihiza umunsi mukuru w’amavuko, ariko nyuma y’uko amafoto ya cake bakoresheje agiye hanze, Polisi yo mu Misiri yahise ishaka uwayikoze imuta muri yombi, imushinja gukora cake zishishikariza abantu gukora imibonano mpuzabitsina.
Polisi kandi yatangaje ko yatangiye iperereza ku bandi bagore bari bitabiriye ibirori by’uwo munsi mukuru, kugira ngo hamenyekane uruhare bagize muri ibyo bikorwa.

Umugore wafunzwe yaje kurekurwa atanze amafaranga 349$ (arenga ibihumbi 346 Frw), ndetse yongeraho ko ibyo yakoze bitari bigamije gusembura imibonano mpuzabitsina.

Misiri ituwe cyane n’abafite imyemerere ya Islam, badashyigikira ibikorwa byose bishobora kuganisha ku kwerekana no gushishikariza abandi gukora imibonano mpuzabitsina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

DJ Brianne yarakaye abwira abamwanga amagambo akomeye cyane|DJ Pius aranyanga ndamwiyamye(VIDEO)

Ngiyi impamvu umuntu wese agomba kurya watermelon izwiho kongera ubushake mu gutera akabariro.