in , ,

Umva impamvu y’urupfu rw’umunyemari Makuza Bertin,umwe mu baherwe ba mbere mu Rwanda

Umwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda, Makuza Bertin, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki 3 Ugushyingo 2016 azize uburwayi bwatunguranye.

Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko uyu musaza w’umunyemari yari yaramutse neza kuri uyu wa Gatatu, gusa ubwo yari mu modoka agana mu mirimo ye isanzwe atwawe n’umushoferi yaje kumva atamerewe neza na mba, bahita bamunyarukana n’ingoga kumusuzumishiriza ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal, nyuma abaganga basanga yagize ikibazo cy’imitsi mito yo mu mutwe yari yacitse, ahanini bikunze guterwa n’umunaniro ukabije.

Ahagana mu ma saa sita z’ijoro inkuru y’uko yashizemo umwuka nibwo yamenyekanye.

Makuza Bertin yari umwe mu banyemari bazwi cyane mu Rwanda kubw’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye yari atunze birimo uruganda Rwanda Foam rumaze imyaka 30 rukora matola. Azwi kandi cyane kubw’inyubako M Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali hagati yuzuye itwaye akayabo kangana na miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika.

Amakuru arambuye ku mvano y’urupfu rwa Makuza Bertin turacyayakurikirana.

Nyakwigendera Makuza Bertin ubwo yari mu gikorwa cyo gutaha inyubako M Peace Plaza tariki 10 Kanama 2015

Perezida Kagame ubwo yafunguraga inyubako ya Makuza izwi nka M Peace Plaza

Mu Ukuboza 2015, Makuza Bertin ubwo yari mu biganiro n’abo babanaga mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF

Makuze Bertin niwe washinze uruganda rwa Rwanda Foarm rukora matola

Makuza ubwo yitabiraga amatora ya Referendumu

Inyubako ya Makuza yubakishijwe miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika iherereye mu Mujyi rwagati hafi n’icyicaro cya BK

Source:igihe

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje: Irebere akandi gahigo Messi yaraye akoze ku mukino wa nijoro na Manchester City

Umukinnyi Wayne Rooney amaze gutangaza aho azerekeza nava muri Manchester United